Thu. Jan 21st, 2021

Kicukiro: Abasore n’inkumi 17 bafatiwe mu rugo rwahinduwe akabari basinze

 Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze muri Kicukiro mu murenge wa Kagarama, akagali ka Kanserege bafashe abasore n’inkumi 17 bakoze ibirori (House Party ) barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Aba basore n’inkumi bateraniye mu rugo mu ijoro ryo kuwa 9 Mutarama 2021, bavuye mu duce dutangukanye two mu mujyi wa Kigali.

Bafashwe nyuma y’uko abaturage batanze amakuru. Abafashwe bari biteretse amacupa y’inzoga, bamwe banasinze.

Meya w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange, yanenze uru rubyiruko avuga ko kuba rwarenze ku mabwiriza yo kwirinda C0VID-19, ari ibintu biteye isoni mu gihe hari urundi rubyiruko rwo ruri gufatanya n’ubuyobozi mu kurwanya COV-19.

Ati “Uru rubyiruko rwarenze ku mabwiriza, ni ibintu biteye isoni ,ni ibintu bibabaje. Uko bameze, uko baraye muri izi nzoga ni ibintu bigayitse. Mu gihe dufite rubyiruko rufatanya n’abaturage n’ubuyobozi kugira ngo amabwiriza yubahirizwe, hari abandi barimo bacungana n’ubuyobozi kugira ngo barenge ku mabwiriza.”

Umutesi yashimiye abaturage bafashije inzego z’ibanze mu gutanganga amakuru ndetse ashimangira ko bazakomeza gukurikirana abarenze ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

Umuvugizi wa Polisi w’u Rwanda , CP Kabera John Bosco, yavuze ko Polisi itazihanganira abantu bose bakorera ibirori mu rugo.

Ati “Ibintu byo gukorera ibirori mu rugo ni ikibazo gikomeye cyane kandi nubwo Polisi itaba iri ku rugo rw’umuturage, bamenye ko abaturage iyo baduhaye amakuru, turaza tukayakurikirana”.

“Aba bantu nubwo baba bazi ko bikingiranye, bamenye ko hari abantu baturanye, bababonye basohoka, bazajya babivuga tubikurikirane.”

Yasabye abantu kwirinda ingendo zitari ngombwa ndetse n’amakoraniro atemewe.

Aba basore n’inkumi bafashwe bari mu birori, babanje kujyanwa kwipimisha COVID-19 kugira ngo bamenye uko bahagaze, nyuma bajyanwa muri stade kwigishwa ndetse nyuma bakaza gucibwa amande angana 25 000 Frw.



@igicumbinews.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *