Abaturage bagiye kubaza ibibazo Perezida Kagame ku ngingo zitandukanye

Perezida Paul Kagame kuri iki Cyumweru azagirana ikiganiro n’Ikigo cy’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), kizagaruka ku ngingo zitandukanye zireba ubuzima bw’igihugu muri rusange.

Ni ikiganiro kigiye kuba mu gihe u Rwanda n’amahanga bihanganye n’icyorezo cya Coronavirus, cyagize ingaruka zikomeye ku nzego zitandukanye zaba ubucuruzi, ubwikorezi n’ubuzima bw’abantu mu buryo bw’umwihariko. Ni imwe mu ngingo ashobora gukomozaho.

Nk’uko RBA yabitangaje, icyo kiganiro “Kizanyura ku bitangazamakuru byacu n’imbuga nkoranyambaga. Guhera ubu kugeza ku Cyumweru mu gitondo, wabaza ikibazo cyangwa ugatanga igitekerezo ukoresheje #BazaPerezidaKagame.”

Perezida Kagame yaherukaga gutanga ikiganiro ku wa 10 Nyakanga 2020, cyabarijwemo ibibazo bitandukanye. Ni ikiganiro yagiranye n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, cyibanze ku rugendo rwo kubohora igihugu, rwahaye u Rwanda icyerekezo gishya mu myaka 26 ishize.

 

Perezida Kagame ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru ba RBA muri Kamena 2017

@igicumbinews.co.rw