Abaturage bakubise umupolisi wari ubibye inka ayijyanye muri pandagari bamugira intere
Abaturage bagize umujinya nyuma yo gusanga inka yari yibwe mugenzi wabo baturanye mu gace ka Lumakanda, mu Ntara ya Kakamega, mu gihugu cya Kenya, bayisanganye umupolisi. Bahise batangira guhondagura uyu Mupolisi bamushinja ubujura kandi yakabaye ari umwe mu babukumira.
Wananchi Reporting dukesha iyi nkuru, ivuga ko kuri uyu wa kane, Tariki ya 07 Kamena 2023, aribwo umumotari witwa Morgan yabonye inka itwawe n’imodoka ya Polisi(Pandagari), ahita atabaza abaturage kuko muri ako gace hamaze iminsi hibwa inka, iyo pandagari barayikurikiranye babona iparitse mu rugo rw’umupolisi wari uyitwaye.
Kanda hasi usome ubu butumwa:
Abaturage bahise bavuza induru, baratabaza ubundi bahurira kuri uwo mupolisi baramukubita bamugira intere aza gutabarwa n’abagenzi be b’abapolisi bajya kumufungira kuri sitasiyo ya Polisi ya Lumakanda.
Kuri ubu abo baturage baravuga ko batanze ikirego ariko polisi ikaba ntacyo arimo kubikoraho kuko umupolisi wari wabibye nawe bahise bamufungura.
@igicumbinews.co.rw
Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: