Abaturage Bavanywe mu ndege kuko banuka bari kurega ababasohoye

Umuryango w’i Michigan muri Amerika wavanywe mu ndege ya American Airlines ubwo abakozi b’indege bavugaga umwe mu bari mu bagize uyu muryango anuka cyane, ubu uri kurega iyi kompanyi.

Yehuda Yosef Adler, umugore we Jennie n’umukobwa wabo ukiri muto basohowe mu ndege yari igihe i Detroit ivuye Miami mu kwezi kwa mbere.

Baravuga ko abakozi b’indege bavuze amagambo anenga ukwemera kwabo kw’abayahudi b’aba-orthodox.

American Airlines yavuze ko icyemezo cyo kubavana mu ndege kitari gishingiye ku kwemera kwabo, ko abagenzi bariho binubira umunuko wa bwana Adler.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko Yosef Adler n’abe batanze ikirego muri leta ya Texas bavuga ko; basebejwe, batewe umunabi kandi bakorewe ivangura rishingiye ku kwemera.

Bwana Adler avuga ko we n’umuryango we bari bataramara iminota itanu bicaye muri iyi ndege maze abakozi bayo bababwira ko hari impamvu yihutirwa ituma bayisohokamo.

Avuga ko bariho bayivamo hari umukozi w’indege wamubwiye ko babasohoye kuko umupilote yavuze ko umubiri wa Adler unuka.

Inyandiko y’ikirego ivuga ko umukozi w’indege “yavuze amagambo mabi akomeretsa abwira umuryango wa Adler, ko abizi neza ko aborthodox b’Abayahudi bakaraba rimwe mu cyumweru”.

Uyu muryango uvuga ko ugejejwe hanze wegereye abantu ukababaza niba bumva banuka, ariko ngo abantu 20 babajije bababwiye ko batabumvaho umunuko.

Bwana Adler avuga ko ndetse mu gitondo cy’uwo munsi bari biyuhagiye.

Bamaze kuvanwa mu ndege, bashyizwe muri hotel bahabwa ibyo kurya maze bugenda n’indege ijya Detroit ku munsi ukurikiyeho.

Gusa bari batandukanye n’imizigo yabo itaravanywe mu ndege ya mbere.

Itangazo ry’iyi kompanyi y’indege rivuga ko “umuryango wa Adler wasabwe kuva mu ndege nyuma y’uko abagenzi benshi n’abakozi b’indege binubiye umunuko ku mubiri wa Bwana Adler”

Ivuga ko icyo cyemezo cyafashwe kugira ngo abandi bagenzi bamererwe neza, kitafashwe gishingiye ku kwemera kwabo.

BBC

@igicumbinews.co.rw