Abaturiye ishyamba rya Nyungwe basabwe kuba maso
Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Iburengerazuba, Gen Maj Alex Kagame, yasabye abaturiye ishyamba rya Nyungwe guhora bari maso kuko baturanye n’ishyamba rishobora kwihishamo umwanzi.
Ibi yabigarutseho ku wa Kane tariki ya 9 Nyakanga, ubwo yaganirizaga abaturage baturiye ishyamba rya Nyungwe mu Murenge wa Karambi mu Karere ka Nyamasheke.
Ati “Kenshi duca hano, tubaganiriza ku mutekano, ndawukurikirana umunsi wundi, nzi ko hano mufite umutekano. Kuva cya gihe cya cyera twari dufite umutekano mucye ariko kuva kiriya gihe kugeza ubu, umutekano umeze neza ariko na none umutekano ni uguhozaho.”
“Ngira ngo mwumvise ejo bundi muri Nyaruguru ba bantu ko bongeye gutera ku gice cy’ishyamba, bakongera bagasubirayo biruka. Iteka rero iyo umuntu aturanye n’ishyamba nk’iri ahora ari maso, uhora unareba icyava muri iryo shyamba cyangwa se ukanamenya ukuntu rimeze kugira ngo mukomeze murinde umutekano wanyu ariko umutekano hose urahari. Icyo nabasaba mukomereze aho, mubane neza mu ngo zanyu kuko iyo ingo zibanye neza n’igihugu kibyungikiramo kigatera imbere.”
Yakomeje abasaba gutanga amakuru ku nzego zibishinzwe mu gihe babonye ikintu gishobora guhungabanya umutekano.
Abatuye mu Murenge wa Karambi, umwe mu mirenge itanu y’Akarere ka Nyamasheke ikora ku ishyamba rya Nyungwe, bemereye inzego z’umutekano ko bazakomeza kwicungira umutekano.
Zigamukuri Timothée ati “Nibyo rwose tuzakomeza kwicungira umutekano dufatanyije n’ingabo zacu, zaradutabaye ubwo abagizi ba nabi bazamukaga bavuye ku Kivu bashaka kutugirira nabi.”
Tariki ya 17 Werurwe 2019, abantu batazwi bari bitwaje intwaro zirimo iza gakondo bateye mu Murenge wa Karambi, bavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo baciye mu Kiyaga cya Kivu, bafite intego yo guhungabanya umutekano. Berekezaga mu ishyamba rya Nyungwe.
Icyo gihe abaturage barimo n’abayobozi b’imidugudu batanze amakuru ku nzego z’umutekano maze ingabo z’u Rwanda zibasha guhashya aba barwanyi bashakaga kwinjira mu ishyamba rya Nyungwe.