Abatuye mu duce two mu Ntara twegereye Umujyi wa Kigali bakomorewe ku bijyanye n’ingendo zinjira cyangwa zisohoka mu mujyi

Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwatangaje ko tumwe mu duce two mu Ntara twegereye Umujyi wa Kigali twakomorewe ku bijyanye n’ingendo zinjira cyangwa zisohoka mu mujyi, kugira ngo abahatuye babashe gusubira mu mirimo bijyanye n’amabwiriza mashya ya Guverinoma.

Inama y’abaminisitiri yateranye ku wa 30 Mata 2020 yemeje amabwiriza mashya ajyanye no kwirimda Coronavirus, arimo ko ibikorwa bimwe bifungurwa.

Imodoka zitwara abagenzi ziri mu bikorwa byakomorewe ariko zisabwa gutwara kimwe cya kabiri cy’abagenzi zagenewe, bitangazwa ko ingendo zigomba gukorwa imbere mu ntara, ko izihuza Intara ebyiri cyangwa Umujyi wa Kigali zitemewe.

Gufungura ibikorwa byakirijwe yombi n’abantu bari bamaze ukwezi kurenga basabwe kuguma mu rugo, ariko bagaragaza impungenge ko hari benshi bakorera mu Mujyi wa Kigali batuye mu nkengero zawo, batazabasha gusubira mu mirimo bitewe n’uko ari mu Ntara, nyamara hatuye abantu benshi cyane bijyanye n’uburyo umujyi ugenda waguka.

Mu duce twakomorewe kugendamo imodoka ziduhuza n’umujyi wa Kigali harimo Ruyenzi muri Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, agace ka Nyamata mu karere ka Bugesera n’agace ko kuva Nyagasambu ugaruka mu mujyi wa Kigali.

Umuyobozi Mukuru wa RURA, Lt Col Patrick Nyirishema yavuze ko bafashe uwo mwanzuro kuko basanze hari bamwe mu bakozi benshi bakoreraga mu mujyi wa Kigali ari ko bataha muri ibyo bice.

RURA kandi kuri iki cyumweru yatangaje ko ibiciro by’ingendo byongerewe kubera ingamba zafashwe zo kwirinda coronavirus, aho imodoka isabwa gutwara abagenzi bake kugira ngo bicare mu modoka batatanye.

Mu Mujyi wa Kigali, ibiciro byavuye ku mafaranga 22 Frw ku kilometero bigera kuri 31.8 Frw naho mu ntara biva ku mafaranga 21 ku kilometero bigera kuri 30.8 Frw.

@igicumbinews.co.rw