Abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga barimo guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe abatutsi baruhukiye mu Rwibutso rwa Kigali

Mu gihe kuri iki cyumweru Tariki 07 Mata 2024, u Rwanda rwifatanya n’isi mu Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Abayobozi bo mu nzego nkuru z’igihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga barimo gushyira indabyo ku rwibutso ruruhukiyemo abazize Jenoside yakorewe abatutsi rwa Kigali mu rwego rwo kubaha icyubahiro.

Abo bayobozi barimo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame wanakije urumuri rw’icyizere,  Perezida wa Centre Afrique Archange Touadera, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abby Ahmed, Visi Perezida wa Kenya Rigathi Gavhagua, Visi Perezida wa Uganda Jessica Alupo, Umunyamabanga mukuru wa Commonwealth Patricia Scotland ndetse n’Umunyamabanga mukuru w’ibihugu bikoresha igifaransa(OIF) Louise Mushikiwabo n’abandi batandukanye

Muri aka kanya kuri BK Arena hagiye gutangizwa igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi ku rwego rw’ighugu.

@igicumbinews.co.rw 




About The Author