Abigeze gukinira AMAVUBI bagiriye inama abashinzwe siporo mu Rwanda

Abigeze gukinira Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ mu myaka yashize, banditse ibaruwa ifunguye y’amapaji atatu bashimira Perezida Kagame uruhare rwe mu guteza imbere siporo, bashimira kandi n’abakinnyi baheruka muri CHAN 2020 mu gihe bagaragaje ibigomba kwitabwaho na Minisiteri ya Siporo na FERWAFA kugira ngo umupira w’amaguru mu Rwanda utere imbere.

 

Abigeze gukinira Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ bibumbiye hamwe mu ishyirahamwe bise FAPA (Former Amavubi Players’ Association) hagamijwe gukomeza gushyigikirana no gutanga inama ku iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Mu ibaruwa ndende banditse, bagize bati “Turashima uko Amavubi yitwaye mu irushanwa rya CHAN 2020, cyane cyane abakinnyi, abatoza n’abandi bose bagize uruhare mu myiteguro yabo. Mwaduteye ishema kandi turabakangurira gukomeza gukora cyane kugira ngo murenge aho mwagarukiye murushaho gutanga ibyishimo Abanyarwanda babategerejeho.”

Bakomeje bagira bati “Tuzi by’umwihariko icyo bivuze n’icyubahiro bitanga kwambara umwenda w’Ikipe y’Igihugu nu gihugu nk’u Rwanda cyashegeshwe na Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, ubu kikaba ari igihugu cy’intangarugero mu iterambere biturutse ku miyoborere myiza.”

Bashimye kandi uruhare rwa Guverinoma y’u Rwanda by’umwihariko Perezida Kagame, mu guteza imbere siporo no gushyigikira umupira w’amaguru.

Bati “Turashima Guverinoma y’u Rwanda inkunga itera umupira w’amaguru by’umwihariko Umukuru w’Igihugu Nyakubahwa Perezida Paul Kagame udahwema gutera inkunga siporo muri rusange n’umupira w’amaguru by’umwihariko akanadufungurira amayira mu mubano mwiza agirana n’izengo ziyobora umupira w’amaguru ku Isi. Uwo ni umusingi ukomeye tugomba kubakiraho.”

“Turashima kandi abikorera bakomeje gushora imari yabo mu iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.”

Aba bigeze gukinira Ikipe y’Igihugu bagaragaje ko nyuma y’uko u Rwanda rukinnye CAN mu 2004, Igikombe cy’Isi cy’Abatarengeje imyaka 17, CECAFA yo mu 1999 yatwawe na Rwanda B ndetse n’ibikombe bya CECAFA Kagame Cup byatwawe na Rayon Sports, APR FC na Atraco, habayeho icyuho cyo kutubakira kuri ibyo byagezweho.

Bati “Nyuma y’aho ntitwashoboye kubakira kuri ibyo bikorwa byiza ngo turusheho gutera imbere mu ruhando rw’ibihugu mu mupira w’amaguru nk’uko bikorwa mu zinzi nzego z’iterambere mu gihugu cyacu. Intsinzi irakorerwa.”

Bavuze ko bashishijwe n’intsinzi y’Amavubi n’iterambere ry’umupira w’amaguru muri rusange kandi biteguye gutanga umusanzu wabo wo guteza imbere umupira Nyarwanda, basaba Minisiteri ya Siporo na FERWAFA kugira ibyo bitaho kugira ngo habeho iterambere rirambye.

Mu byo bagaragaje harimo “Kongera ibibuga by’imyitozo n’ibindi bikoresho by’ibanze nk’imipira yo gukina haba mu mashuri ndetse no hafi y’abaturage, gutegura umupira w’ibanze mu bato ndetse no mu mashuri ku nzego zose, gushyira ubunyamwuga mu miyoborere y’umupira ku nzego zose hifashishwa abahoze bawukina n’ababifitemo ubumenyi.”

Hari kandi “Gutanga amahugurwa y’abakora mu mupira w’amaguru ku nzego zinyuranye nk’abayobozi, abatoza, abasifuzi, abaganga, ndetse n’itangazamakuru rya siporo, gushyiraho uburyo bw’igenga bufite inshingano zo gutegura no kuyobora amarushanwa y’igihugu y’umupira w’amaguru mu byiciro bitandukanye, kwiga ku buryo bwo gushishikariza abafatanyabikorwa kwitabira gutera inkunga ibikorwa bya siporo z’abana ndetse n’abagore ku nyungu y’imibereho myiza y’abaturage.”

Basoje bagira bati “Ntidushyidikanya ko ibyava muri ibi biganiro na gahunda yashyirwaho byaduha icyerekezo no kumenya inshingano za buri wese kuko dushyize hamwe nta kidashoboka.”

“Harakabaho Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, harakabaho umupira w’amaguru Nyarwanda’.

Abanyabigwi 18 basinye kuri iyi baruwa yanditswe ku wa 8 Gashyantare 2021 mu izina ry’abanyamuryango ba FAPA ni Eric Murangwa Eugène, Eric Nshimiyimana, Kayiranga Jean Baptiste, Jimmy Mulisa, Karim Kamanzi, Djabil Mutarambirwa, Mbonabucya Desire, Gatete Jimmy, Kamanzi Michel, Hakizimana Moussa, Karekezi Olivier, Bizagwira Léandre. Nshizirungu Hubert, Karera Hassan, Nyinawumuntu Marie Grace, Munyaneza Ashiraf, Kalisa Claude na Manamana Elias.

 

Abanyabigwi bigeze gukinira Amavubi bagaragarije Minisiteri ya Siporo na FERWAFA ibikwiye kwibandwaho mu guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda

 

Mu 2016, Abakanyujijeho b’Amavubi batsinze aba Uganda ibitego 5-3 mu mukino wa gicuti
@igicumbinews.co.rw