Abirabura bakinira Ubwongereza baraye barase Penaliti barimo kubita inkende

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, Boris Johnson, kuri uyu wa mbere, yamaganye irondaruhu ryakorewe bamwe mu bakinnyi babirabura nyuma yuko ubwongereza butsinzwe kuri Penaliti mu mukino wa nyuma wa EURO 2020, wabuhuzaga n’Ubutaliyani.




Abakinnyi ba birabura  barimo Jordan Sancho, Marcus Rashford, Bukayo Sako, ni bamwe mubarimo kwitwa inkende ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye babashinja kurata Penaliti mu mukino warangiye Ubutaliyani bwegukanye igikombe butsinze ubwongereza Penaliti 3-2.

Abongereza bariye karungu barimo gufata amafoto y’aba bakinnyi, bakayashyira ku mbuga nkoranyambaga bakayaherekesheje Emoji z’imineke n’inkende.

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, Borris Johnson, yabyamaganye avuga ko “Ikipe y’umupira w’amaguru y’Ubwongereza, ikwiye kubahwa, igafatwa nk’intwari, hakirindwa gutangaza amagambo y’urwango n’irondaruhu ku mbuga nkoranyambaga”. Yongeraho ati: “Abarimo kubikwirakwiza bose, bigomba kubatera ikimwaro”.



Perezida w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bwongereza, Igikomangoma Willian, wakurikiye uyu mukino, yatangajwe ko “yarwajwe” na amagambo y’irondaruhu arimo gukwirakwizwa.




Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru muri iki gitondo, Umutoza w’ikipe y’Ubwongereza, Gareth Southgate, yavuze ko aho ahagaze, ari uko iri rondaruhu ridakiwye kubabarirwa. Akomeza agira ati: ” Twabaye intangarugero, mu gushyira abantu hamwe, mu ikipe y’igihugu, kandi ikipe y’igihugu ihagarariye buri wese”.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Bwongereza, kuri Twitter naryo ryamaganye, abakomeje gukwirakwiza amagambo y’urwango ku mbuga nkoranyambaga. Rivuga ko: “Tuzakora ibishoboka byose, turinde abakinnyi icyabahungabanya, mu gihe abarimo gukora ibyo byose barimo gushakirwa ibihano bibakiwiriye”.
Abafana b’Ubwongereza, bananiwe kwakira gutsindwa ku mugoroba ushize kuburyo hari abiraye mu muhanda bakanangiza bimwe mu bikorwa remezo, harimo n’abatawe muri yombi.
@igicumbinews.co.rw