Abitabiriye isabukuru y’umukunzi wa Sarpong bashyizwe mu kato

Abitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko y’umukunzi w’umukinnyi Michael Sarpong byabaye ku Cyumweru, barimo abakinnyi ba Rayon Sports na Kiyovu Sports, bajyanywe mu kato nyuma yo kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coroanvirus.

Ibi birori byabereye i Nyamirambo ahazwi nka Fazenda, byitabiriwe n’abarimo inshuti za hafi z’uyu mukinnyi n’umukunzi we uzwi nka Djazila, gusa nta wari wambaye agapfukamunwa ndetse nta guhana intera kwarimo nka zimwe mu ngamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cyibasiye Isi.

Ubwo amafoto y’abari babyitabiriye yajyaga ahagaragara ku wa Mbere, benshi banenze ababyitabiriye kuba barirengagije ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yabwiye Radiyo Rwanda ko abantu 11 muri 13 bari bitabiriye ibi birori, bamaze gushyirwa mu kato.

Ati “Bariya bantu bari bameze kuriya bafatanye urunana urumva atari ikibazo mu gihe bigaragara ko iyo ahantu hahuriye abantu benshi bifashe kuriya biteza ikibazo. Ntabwo umunsi umwe [mu kato] uhagije kandi ntabwo twakwizera ko baba ari bazima. Iminsi y’akato ijyenwa na RBC [Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuvuzi] nkeka iri bwubahirizwe. N’abandi bose bakwiye kubyumva, icyorezo kirica kandi ni ikibazo.”

CP John Bosco Kabera yavuze ko abandi babiri bagishakishwa mu gihe hari n’abandi bahamagajwe na polisi kugira ngo batange amakuru.

 

Umutoza wa Kiyovu Sports, Karekezi Olivier (wa kabiri uturutse iburyo) ni umwe mu bari bitabiriye ibirori by’isabukuru y’amavuko y’umukunzi wa Michael Sarpong (wa kane hagati, umukunzi we akaba uwa gatatu uturutse ibumoso)

Irambona Eric, Rugwiro, Mugisha Gilbert, Kimenyi, Habimana Hussein na Commodore Olokwei bari mu bari bagiye kwifatanya na Sarpong mu birori

Isabukuru y’amavuko y’umukunzi wa Michael Sarpong yabereye ahazwi nka Fazenda i Nyamirambo
@igicumbinews.co.rw

About The Author