ADEPR yahawe ubuyobozi bushya bw’inzibacyuho

Pasiteri Ndayizeye Isaïe yagizwe Umuyobozi wa Komite y’Inzibacyuho ya ADEPR mu gihe cy’amezi 12 ashobora kongerwa, akaba anahagarariye umuryango mu rwego rw’amategeko.

Ni icyemezo cyatangajwe kuri uyu wa Kane n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, ari narwo rufite mu nshingano imiryango itari iya leta irimo n’ishingiye ku myemerere nka ADEPR, nyuma y’iminsi mike ikuyeho ubuyobozi bw’uyu muryango kubera ko butabashije kubahiriza inshingano ziteganywa n’amategeko.

Mu bayobozi bashyizweho uretse Pasiteri Ndayizeye Isaïe wagizwe Umuyobozi wa Komite y’Inzibacyuho, yungirijwe na Pasiteri Rutagarana Eugène, mu gihe Umuyobozi Nshingwabikorwa ari Pasiteri Budigiri Herman.

Umuyobozi ushinzwe Umutungo, Imari n’Imishinga yagizwe Umuhoza Aurélie, naho Umuyobozi ushinzwe Abakozi n’Ubutegetsi aba Gatesi Vestine.

RGB yakomeje iti “Iyi komite ifite igihe kingana n’amezi cumi n’abiri uhereye ku wa 8/10/2020, gishobora kongerwa igihe bibaye ngombwa.”

Yahawe inshingano z’ingenzi zirimo kuvugurura imiyoborere, amategeko, inzego z’imiyoborere n’inzego z’imirimo ndetse n’imikorere n’imikoranire muri ADEPR, no gushyiraho uburyo buhamye kandi butanga umuti urambye wo kubaka ADEPR.

Iyi komite yanasabwe gukoresha igenzura ry’imikorere, abakozi n’umutungo bya ADEPR kugira ngo rifashe muri ayo mavugurura no kwemeza no gushyira mu bikorwa amavugurura muri ADEPR.

Pasiteri Ndayizeye Isaïe usanzwe ari umushumba muri ADEPR Ntora English Church yashimiye abagaragaje ituze mu gihe itorero ryari mu bibazo.

Yagize ati “Nubwo tumaze igihe hari umwuka utari mwiza mu nzego zayoboraga itorero, turashimira abagize uruhare mu gufasha itorero. Turashimira abakirisitu, abapasiteri n’abandi bakomeje gusenga Imana cyane muri iki gihe kitari cyoroshye.’’

Yavuze ko nka Komite y’Inzibacyuho biteguye gushaka ibisubizo by’ibibazo by’urudaca bihora mu itorero.

Pasiteri Ndayizeye yatanze umuti ukubiye mu ngingo eshatu zirimo uko ibikorwa bya buri munsi bihuzwa n’inshingano Yesu yahaye itorero; guha umwanya intiti zo mu itorero ngo zitange umusanzu mu kuryubaka ndetse no gukorera mu gushaka k’Umwuka Wera.

Ati “Hari ibyo buri wese akwiye kwibaza mu gihe dutangiye iyi nzibacyuho. Hari amateka, ubuhamya n’inkuru zikwiye guhinduka. Twese dufite inyota yo kumva ubuhamya bwerekana impinduka mu itorero.’’

Yasabye ubufatanye muri uru rugendo kugira ngo bubake itorero aho kubaka umuntu ku giti cye.

 

Pasiteri Ndayizeye Isaïe yagizwe Umuyobozi w’Inzibacyuho wa ADEPR

Umukuru w’Urwego rw’Imiyoborere, RGB, Dr Usta Kaitesi, wakurikiranye uyu muhango yavuze ko abayobozi bashyizweho hashingiwe ku buhamya bwabo bwakusanyijwe mu gihe gito cyo kubatora.

Yagize ati “Mu bintu twabonye twasanze ADEPR ifite abakirisitu bayikunda. Twizeye ko abo twatoranyije bazatanga umusanzu wabo mu kubaka itorero ribereye u Rwanda kandi rishimwa n’Imana.’’

Komite y’Inzibacyuho yashyizweho yasimbuye iyari ikuriwe na Rev Karuranga Ephrem, iheruka gukurwaho nyuma y’amezi 39 yari imaze iri ku buyobozi.

Ku wa 2 Ukwakira 2020, nibwo RGB yafashe icyemezo cyo gukuraho inzego z’ubuyobozi zose muri ADEPR zirimo Inteko rusange, Inama y’Ubuyobozi, Komite Nyobozi (Biro) na Komite Nkemurampaka, nyuma y’ibibazo byari bimaze iminsi birivugwamo.

RGB mu isuzuma yakoze mu gihe kirenga umwaka yasanze ibibazo biri muri ADEPR bishingiye ku miyoborere, imikorere n’imikoranire mibi mu nzego bigaragarira mu nyandiko zanditswe, kugirwa inama ariko ibibazo bikananirana gukemurwa ku buryo imiyoborere n’imikorere ikomeje guhembera amacakubiri no kubangamira ituze ry’abagize ADEPR.

Uru rwego kandi mu isesengura ryarwo rwasanze amategeko, imikorere n’imicungire y’abakozi n’umutungo bya ADEPR bitanoze ku buryo bidatanga igisubizo kirambye ku bibazo biri mu itorero.

Kuri uyu wa 8 Ukwakira 2020 kandi abayobozi bahoze mu nzego zitandukanye barimo ab’Inama y’Ubuyobozi, bahererekanyije ububasha n’abayobozi bashya. Byabaye nyuma yuko abashumba b’indembo na bo batanze ibikoresho by’akazi n’amadosiye mu ihererekanyabubasha ryabaye ku wa Gatatu.

 

Itangazo rya RGB rishyiraho Komite y’Inzibacyuho ya ADEPR

 

Rev Karuranga Ephrem yijeje abayobozi bashya ko aho bazabakenera bazabaha ubufasha n’ubujyanama butandukanye

 

Rev Karuranga Ephrem (iburyo) ahererekanya ububasha na Pasiteri Ndayizeye Isaïe wamusimbuye ku buyobozi bwa ADEPR

 

Uwari Perezida w’Inama y’Ubuyobozi muri ADEPR, CA, Kayigamba Callixte, yavuze ko mu bikenewe kongerwamo imbaraga harimo no kuvugurura amategeko

 

Pasiteri Budigiri Herman yagizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa

 

Pasiteri Rutagarana Eugène ni we muyobozi wungirije

 

Umukuru w’Urwego rw’Imiyoborere, RGB, Dr Usta Kaitesi, yavuze ko abayobozi bashyizweho hashingiwe ku bunararibonye bafite mu buyobozi no gucunga imari ndetse n’ubuhamya bwabo

 

Pasiteri Ndayizeye Isaïe wagizwe umuyobozi wa ADEPR hamwe n’Umukuru wa RGB, Dr Usta Kaitesi mu ihererekanyabubasha

 

Uhereye iburyo: Pasiteri Ndayizeye Isaïe wagizwe Umuyobozi wa Komite y’Inzibacyuho; Pasiteri Rutagarana Eugène umwungirije; Umuyobozi Nshingwabikorwa, Pasiteri Budigiri Herman;Umuyobozi ushinzwe Umutungo, Imari n’Imishinga, Umuhoza Aurélie n’Ushinzwe Abakozi n’Ubutegetsi, Gatesi Vestine
Aime Confiance/Igicumbi News