Afurika y’Epfo: Gahunda ya Guma mu rugo yongerewe

Mu gihugu cya Afurika y’epfo, Perezida Cyril Ramaphosa,  yategetse ko ibihe bya Guma mu rugo byongerwaho ibindi byumweru bibiri kubera umubare w’abandura Covid-19 ukomeza kuzamuka.



Ibi bivuze ko ibikorwa birimo amashuri n’ibindi bikorwa bikoranyiriza hamwe abantu benshi bikomeza guhagarara ndetse amasaha y’umukwabu nayo akagumaho.

Ahacururizwa inzoga naho harakomeza gufungwa ariko resitora kimwe n’inzu zikorerwamo siporo zo mu nzu zo zirakomeza gukora ariko hisunzwe amabwiriza arimo guhana intera n’ibindi.

Cyakora Perezida Ramaphosa yatanze icyizere ku bikorwa by’ubucuruzi bwafunzwe avuga ko hari ubufasha bwagenwe na guverinoma bizakomeza kubona kugira ngo ababikoramo bakomeze kubaho.

Afurika y’epfo iherutse kwadukamo ubwoko bushya bwa Covid-19, buri mu bwandura cyane bwiswe Beta , kuburyo ababwandura hashize iminsi biyongera ku kigero giteye impungenge .




Nk’ubu ejo ku cyumweru honyine imibare yashyizwe hanze n’inzego z’ubuzima yerekana ko hagaragaye abanduye bashya basaga ibihumbi 16, byatumye abamaze kwandura iki cyorezo kuva cyakwaduka muri iki gihugu barenga miliyoni ebyiri, si ibyo gusa kandi kuko kuri uwo munsi wo ku cyumweru iki cyorezo cyanahitanye ubuzima bw’abasaga 150, byahise bituma abamaze kwicwa nacyo barenga ibihumbi 64.

Gusa nanone ubwiyongere bw’iki cyorezo, ni kimwe mu bishobora kucyongera harimo ibibazo bifitanye isano na politiki , nk’aho mu mpera z’icyumweru twashoje abaturage bo mu bwoko bw’abazulu bagaragaye bishe amabwiriza yo kwirinda. Aba bakoreye imyigaragambyo mu bice birimo Kwa Zulu Natal kandi ari igihiriri ubwo bamaganaga ifungwa rya Jacob Zuma wahoze ari Perezida w’iki gihugu .



@igicumbinews.co.rw

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: