Afurika y’Epfo ntiyifuza ubusabe bwa Israel bwo kuba indorerezi muri AU




Guverinoma ya Afurika y’Epfo yatangaje ko yababajwe n’icyemezo cya Komisiyo ya Afurika yunze Ubumwe (AU) cyo kwemera Israel nk’umunyamuryango w’indorerezi, cyafashwe mu buryo budakwiriye ndetse abanyamuryango batagishijwe inama.

Ni icyemezo cyanijujutiwe na Guverinoma ya Algeria kubera ibikorwa Israel ikomeje gukorera Abanya-Palestine, birimo ibisasu iheruka gusuka mu bice bya Gaza byitwa ko ihanganye n’umutwe wa Hamas no kuba ikomeje kwigarurira ibice bimwe bya Palestine.

Amahari muri uyu muryango ugizwe n’ibihugu 55 yazamutse ubwo mu cyumweru gishize Komisiyo ya AU yemezaga ko nyuma y’imyaka 20, Israel igiye kongera kwakirwa mu muryango nk’indorerezi.

Ni umwanya n’ubundi yahoranye, iwutakaza ubwo icyitwaga Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (OAU) cyasenyukaga, mu 2002 kikaza gusimburwa na Afurika yunze Ubumwe (AU).



Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Afurika y’Epfo yasohoye itangazo kuri uyu wa Gatatu, ivuga ko Guverinoma y’icyo gihugu itishimiye umwanzuro wafashwe na Komisiyo ya AU ku giti cyayo, itagishije inama abanyamuryango.

Iti “Icyemezo cyo guha Israel umwanya w’indorerezi kirababaje cyane mu mwaka abaturage ba Palestine bazahajwe cyane n’ibisasu bateweho kimwe no gukomeza kwigarurira ubutaka bwabo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.”

Mu guha agaciro icyo cyemezo ngo AU yaba yirengagije impfu z’abanya-Palestine n’isenywa ry’ibikorwa remezo byinshi, ku buryo kiriya cyemezo “nta bisobanuro gifite.”

Afurika y’Epfo yavuze ko uyu muryango uhagarariye ugushaka kw’Abanyafurika no kwigobotora ubukoloni, ariko Israel yakomeje kwigabiza ubutaka bwa Palestine yirengagije inshingano mpuzamahanga ifite kimwe n’imyanzuro yagiye ifatwa n’Umuryango w’Abibumbye.

Iti “Bityo ntabwo byumvikana uburyo komisiyo ya AU yahisemo gushimira Israel mu gihe uburyo yakomeje kwibasira abanya-Palestine bukabije.”



“Guverinoma ya Afurika y’Epfo izasaba umuyobozi wa Komisiyo ya AU gutanga ibisobanuro ku banyamuryango bose kuri iki cyemezo, yizeye ko kizaganirwaho n’Inama y’ubuyobozi bw’Umuryango n’Inteko rusange y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma.”

Afurika y’Epfo yatangaje ko yizeye ko igihe cyose Israel itaremera ibiganiro by’amahoro hatabayemo amananiza, itazahabwa umwanya w’indorerezi muri AU.

Yashimangiye ko Afurika idakwiye kugira uruhare mu bikorwa byo gukomeza kwigarurira abanya-Palestine, bakamburwa ubwigenge bwabo n’uburenganzira bwabo mu bukungu.

Israel ikomeje gushaka amaboko muri Afurika, aho imaze kugirana umubano n’ibihugu 46 muri 55 bigize AU.

Yasubukuye umubano na Guinea mu 2016, Chad mu 2019 na Sudan mu 2020.

Mu 2016 Benjamin Netanyahu wari Minisitiri w’Intebe yagiriye uruzinduko muri Afurika, aba umuyobozi ukomeye w’icyo gihugu wari usuye Afurika nyuma y’imyaka myinshi. Icyo gihe yasuye Uganda, Kenya, u Rwanda na Ethiopia.



Didier  Maladonna/Igicumbi News  

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: