#Agacirocup2019:Mukura VS yegukanye igikombe,Police FC itahana umwanya wa 3

Mu mukino wa nyuma w’irushanwa ry’Agaciro, Mukura yatsinze Rayon Sports ibitego 2-1 yegukana igikombe

Ikipe ya Mukura itarahabwaga amahirwe yo kwegukana igikombe, yatsinze Rayon Sports ibitego 2-1 ndetse inayirusha.

Mukura yafunguye amazamu ku gitego cya Penaliti, yatewe neza na Samuel Nwosu Chukudi wasezerewe na Rayon Sports, icya kabiri kiza gutsindwa na Ndizeye Innocent.

Rayon Sports nayo yaje gutsinda igitego cy’impozamarira kuri Penaliti, igitego cyatsinzwe na Michael Sarpong.

Abakinnyi babanje mu kibuga

Bikorimana Gerard
Rugirayabo Hassan
Ngirimana Alex
Senzira Mansour
Niyonkuru Ramadhan
Duhayindavyi Gael
Ndizeye Innocent
Tuyishimire Eric
Ntwali Evode
Nwosu Chukwudi Samuel
Olih Jacques

Rayon Sports

Kimenyi Yves
Rutanga Eric
Iradukunda Eric
Rugwiro Herve
Iragire Saidi
Nshimiyimana Imran
Bizimana Yannick
Ciza Hussein
Sarpong Michael
Omar Sidibe
Iranzi Jean Claude

Mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu wabereye kuri Stade Amahoro, Police FC yatsinze APR igitego 1-0

Ni umukino watangiye ku i Saa Saba kuri Stade Amahoro, aho uyu mukino utari urimo guhangana cyane igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.
Mu gice cya kabiri cy’umukino, Nshuti Dominique Savio wari wagoye cyane APR FC, yacenze Mutsinzi Ange amukoreraho ikosa ryavuyemo Coup-franc, itewe Iyabivuze Osée ahita atsindira Police igitego.
Abakinnyi babanje mu kibuga

APR FC

Rwabugiri Umar
Omborenga Fitina
Imanishimwe Emmanuel
Manzi Thierry
Mutsinzi Ange
Niyonzima Olivier
Byiringiro Lague
Buteera Andrew
Sugira Ernest
Manishimwe Djabel
Ishimwe Kevin

Police FC

Habarurema Gahungu
Nsabimana Aimable
Nimubona Emery
Ndayishimiye Celestin
Munyakazi Youssuf Lule
Mico Justin
Nshuti Savio Dominique
Iyabivuze Osee
Ndikumana Magloire
Ndoriyobija Eric
Ngendahimana Eric

@igicumbinews.co.rw