Agahinda ku Abana 2 barangisha umubyeyi wabo bakeka ko aherereye mu karere ka Gicumbi

Ifoto igaragaza Delphine akiri umwana nuko ameze ubu(Photo:Igicumbi News)

Twiringiyimana Olivier w’imyaka 24, na Uwimpuhwe Delphine w’imyaka 20 bavuga ko bafite agahinda batewe nuko nta Papa wabo bigeze babona mu buzima bwabo, bamaze imyaka 20 Baburanye aho babaga muri Repebulika Iharanira Demokarasi ya Congo.



Mu kiganiro bagiranye na Igicumbi News bose baragaragaza ko bashavuye, bakibaza aho se aherereye nyamara bakanakeka ko yaba aba mu karere ka Gicumbi.

Uwimpuwe Delphine. Yagize ati: “Nitwa Delphine mvukana na musaza wanjye witwa Olivier, dufite umubyeyi umwe ariwe Mama, gusa umubyeyi wa kabiri ariwe Papa ntitwigeze tubasha kugira amahirwe yo kumumenyaho, dukeneye ko mwadufasha mukadukorera ubuvugizi, tukaba twabasha kuba twamubona, kuko dufite amakuru ko aherereye mu karere ka Gicumbi, kuko niho avuka, ubu ntabwo tubayeho mu buzima bwiza kuko nta Papa tubona irihunde rwacu”.



Benimana Theoneste aba bana bavuga ko ariwe se,  bemeza ko yari atuye mu karere ka Gicumbi, hafi y’umupaka wa Gatuna.

Nkuko Twiringiyimana Olivier nawe abivuga,  akanavuga ko bakishima baramutse bumvishe ko umubyeyi wabo yabonetse. Ati: “Amakuru Mama yaduhaye yatubwiye ko papa yavukaga mu karere ka Gicumbi, mu bice bya Gatuna, gusa nawe aramutse atwumva akwiye kwigaragaza tukamubona kuko turamukeneye kandi turamukunda, byadushimisha tumubonye tukanezererwa”.



Uwiragiye Béatrice, Mama w’aba bana mu kiganiro yahaye Igicumbi News, yavuze ko yashakanye n’umugabo we Benimana Theoneste bari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho bari barahungiye, akavuga ko kubera ibibazo by’intambara byari bihari, byatumye batandukana bitewe no guhunga amasasu, ahagana muri 2001, we n’abana be baratashye, umugabo we asigarayo. Kugeza ubu aravuga ko hari icyo amwibukiraho. Ati: “Nashakaniye n’umugabo wanjye muri Congo i Masisi sitwatahukanye mu Rwanda, gusa icyo nibuka nuko yambwiye ko avuka muri Gicumbi, mu mujyi hafi y’umupaka wa Gatuna, yambwiraga ko nta babyeyi agifite, ikindi mwibukiraho nuko yambwiye ko yakoraga mu ruganda rwa Sigiton rwakoraga amasuka ndetse ikimenyetso yari afite Hari aho imashini yari yaramunyuzemo ku kaboko, hari hari igikomere hagashaka guhinamirana”.



Barimo gukeka ko yatashye agasubira i Gicumbi, cyangwa bakifuza ko abaye ataratashye bakamenya aho aherereye byaba bihagije, bitashoboka byibura bakamenyana n’umuryango we.

Magingo aya, uyu muryango uherereye mu karere ka Gakenke, mu murenge wa Muhondo.



Hari aho wabasha kuba uzi uyu Benimana Theoneste cyangwa uzi abo mu muryango we, yamufasha kumuhuza n’aba bana ubahamagaye kuri izi Nimero: +250784343736
                 +250786699509

Zikaba ari nimero za Uwimpuhwe Delphine umukobwa wa Benimana Theoneste.

Kanda hasi ukurikire uko babisobanura kuburyo burambuye:

Ushobora kandi kwifashisha
Igicumbi News, Tukaba twaguhuza n’aba bana ndetse n’umugore we, ukabikora utuganye aho dukorera ku Isoko rya Gicumbi, cyangwa ukaduhamagara kuri Telephone:+250782116683 cyangwa kuri WhatsApp: +250728116683



Niyonizera Emmanuel Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: