Agahinda k’umuryango mugari wa Basketball wabuze Kobe Bryant n’umukobwa we

Umwe mu bakinnyi beza babayeho mu mateka ya shampiyona ya basketball muri America (NBA), Kobe Bryant ndetse n’umukobwa we w’imfura Gianna, ni bamwe mu bantu 9 bahitanwe n’impanuka y’indege yabereye mu mujyi wa Calabasas muri Leta ya Califonia muri Leta z’Unzubumwe z’Amereka.

Bryant watwaye shampiyona ya NBA inshuro 5, mu myaka 20 yamaze akinira ikipe Los Angeles Lakers, yariyarahagaritse gukina muri 2016. Umwakawa 2008 niwe mukinnyi waruhenze muri NBA, yakoze amateka ubwo yatsindaga amanota 81 mu mukino umwe, ubwo Los Angeles Lakers  yakinaga na Toronto Raptors muri 2006, bimugira uwakabiri mu batsinze amanota menshi mu mukino umwe mu mateka ya NBA.

Ibi byose bikaba bimwe mu byatumaga afatwa nkumwe mu bakinnyi beza mu mateka y’umukino wa Basketball.

Avuga k’urupfu rwa Kobe Bryant, umuyobozi wa NBA Adam Silver yagizeati:“imyaka 20, Kobe yatweretse uburyo impano y’ifashishwa mu gutsinda, numwe mu bakinnyi babayeho mu mateka y’umukino wacu, azakomeza yibukirwa k’ukuntu yashimishaga abantu iyo yabaga afashe umupira, yarumuhanga kandi arumunyabwenge, twifatanije n’umuryango we mu kababaro.”

Uwahoze ari perezida w’America Barack Obama, yanditse k’urubuga rwe rwa Twitter ati: “Kobe yari umunyabigwi, kubura umwanabishengura umutima nkatwe ababyeyi. Njye na Michelle (umugorewa Barack), twoherereje urukundo n’amasengesho kuri Vanessa (umugore wa Bryant)ndetse n’abasigaye mu muryango wa Bryant kuri uyumunsi.”

Donald Trump perezida w’Americayagize ati:“mu byukuri Kobe yarumukinnyi mwiza w’ibihe byose, ubunibwo yaratangiye ubuzima, yakundaga umuryango we cyane, kubura umukobwa we mwiza Gianna, nibihe by’umubabaro gusa.”

Ibyamamare bitandukanye by’umupira w’amaguru, abakinnyi ba tennis, abakinnyi ba Basketball n’abanyamuziki nka Christiano Ronaldo, Lionel Messi, Neymar, Raheem Sterling, Rafael Nadal, Mariah Carey, Kim Kardashian n’umugabo we Kanye West, Justin Beiber, Taylor Swift na Michael Jordan watwaye shampiyona ya NBA inshuro 6, n’abandi bose bagize icyo bavuga kuri uyumunyabigwi.

Bryant asize umuryango,ugizwe n’umugore we Vanessa n’abana b’abakobwa 3, Natalia, Bianca ndetse na Capri. Kuri uyu mugoroba mu mikino yabaga muri NBA mur’America ndetse na Canada, babanzaga gufata akanya ko guceceka bagaha icyubahiro Kobe nk’intwari ya Los Angeles,iya America ndetsen’iyisi yose nkuko byavuzwe n’umuhanzikazi Alicia Keys.

DUKUNDANE Ildephonse/igicumbinews.co.rw