Agahinda kuri Neymar wavunitse bigahurirana n’isabukuru ye y’amavuko

Neymar ntago ari ku rutonde rw’abakinnyi bari buze gukina n’ikipe ya Nantes muri shampiyona y’Ubufaransa, kuri uyu munsi wa kabiri tariki 4 Gashyantare 2020.

Uyu munya Brazil yajyanwe kuvurirwa hanze y’ikibuga ku wa gatandatu ubwo Paris Saint Germain yatsindaga Montpellier, ibi ariko ntibyamubujije ko nyuma y’amasaha 24 ajya mu kabyiniro mu birori byo kwizihiza isabukuru ye y’imyaka 28 nubwo yari agifite agahinda ko kuvunika.

Ikipe y’emeje ko Neymar yagize ikibazo cy’imvune y’urubavu ubwo PSG yakinaga na Montpellier kuwa gatandatu muri shampiyona y’Ubufaransa.

Umutoza wa Paris Saint Germain    Tuchel yagize icyo avuga kuri Mbape wagaragaje umujinya ubwo yamusimbuzaga. yagize ati:“ntakibazo bwite mfitanye na we, ibi bintu birasanzwe ko umukinnyi aba adashaka kuva mu kibuga kandi umutoza aba afite impamvu ze.”

DUKUNDANE Ildephonse/igicumbinews.co.rw