Amazi n’ikinyobwa cyingenzi mu buzima bwa muntu ariko benshi muri twe ntago tujya tubiha agaciro kuko tuyafata nk’ikinyobwa cyidafite akamaro ahubwo tukumva ko twakwinywera ibindi binyobwa bihongerwamo imisemburo cyangwa amasukari,nyamara abahanga kubijyanye n’ubuzima bavuga ko amazi ariyo yingenzi kurusha ibindi binyobwa byose uko byaba bimeze kose.

Gusa ngo mu kunywa amazi tugomba kumenya uko tuyanywa aho abahanga bavuga ko kuyanywa ari akazuyazi bigirira umumaro ubuzima kurusha uko wayanywa akonje cyangwa ashyushye cyane dore ko iyo ashyushye cyane yangiza udutsi turi mu kanywa no mu mihogo ,abahanga bakomeza bavuga ko kuyanywa uri kurya atari byiza cyane ahubwo twayanywa mugitondo ndetse na ni mugoroba.

Dore akamaro k’amazi mu buzima bwa muntu

1.Atuma igogora rigenda neza ,Amazi agira umumaro mu igogora kuko iyo ageze mu gifu atuma ibirimo byoroha bityo igogorwa ryabyo rikagenda neza Kandi igifu cyigakoresha ingufu nke.

 

2.Atuma uruhu rudasaza vuba,
Amazi cyane ayakazuyaze agirira umumaro uruhu kuko afasha umubiri gusohora imyanda maze umubiri ugahumeka neza bigatuma uruhu rukomeza kugira u budahangarwa bwa rwo.

3.Atuma amaraso atembera neza mu mubiri,Amazi cyane ayakazuyaze afite akamaro kanini kuko agabanya ibinure mu mubiri no mu mitsi bityo bigatuma amaraso atembera mu ngingo zose z’umubiri nta nkomyi kuburyo wumva umerewe neza.

4.acyemura icyibazo cyo kwitumai mpatwe ,Ku bantu bagira ikibazo cyo kujya kwa ntawutumundi bakagira ikibazo cyo kwituma impatwe bagomba kujya banywa amazi ahagije kuko amazi agera mu mara agacagagura ibirimo bikoroha bityo bigasohoka mu buryo bworoshye.

5.Atuma ibiro bigabanuka ,
Amazi mu mubiri cyane cyane ku bifuza kugabanya ibiro ni ingenzi kuko ngo agabanya ibinure bityo ibiro bikagenda bigabanyuka.

6.Agabanya ububabare butandukanye,
Amazi n’umuti ukomeye mu kugabanya uburibwe butandukanye nk ‘uburibwe bwo mu mutwe cyangwa bwo mu mihango, ubushyuhe buva mu mazi bufite ubushobozi bwo kurinda imikaya kwikanya cyane no kugenda cyane
Bityo amaraso agatemberamo neza uburibwe bukagabanuka.

7.Amazi avura indwara, Ubushakashatsi bugaragaza ko amazi ari umuti ukomeye uvura indwara nyinshi ziterwa ahanini n’ibibazo binyuranye bituma mu mubiri amazi aba make.

Nk’uko byatangajwe na Dr. Fereydoon Batmanghelidj, umushakashatsi wanditse igitabo “Your Body’s many cries for water” (Umubiri wawe uririra amazi), indwara nyinshi zirimo asima, umuvuduko ukabije w’amaraso, igifu, kanseri, diyabete y’ubwoko bwa kabiri, indwara zo mu bwonko no mu rutirigongo, iz’uruhu, … ziterwa n’uko amazi aba ari make cyane mu mubiri, kandi burya kumva mu kanwa humye si cyo kimenyetso rukumbi cy’uko umubiri unyotewe.

HABAKUBANA Jean Paul/igicumbinews.co.rw