Akamaro ko kurya Avoka ku buzima bwacu bwa buri munsi

http://www.stefstef.nl/banners2/vegetables.jpg

Avoka n’ikiribwa Kiri mu bwoko bw’imbuto gikunze gusuzugurwa na bamwe mu basirimu kuko baba bumva ko kuba babonanwa voka biteye ikimwaro,ariko na none hari benshi bamaze kumenya akamaro kayo. 

Avoka ni ikiribwa ubuzima bwacu bukeneye cyane nkuko abanditsi batandukanye bagiye babitangaza,burya ngo avoka ushobora kuyirya yonyine ,kuyirisha ibijumba,kuyirisha amandazi,akarusho ukaba wayishyira ku ifunguro wateguye,dore ko ngo itera akanyamuneza ku bantu badakunze kugira ubushake bwo kurya,kandi burya singombwa kurya nyinshi kuko nabyo atari byiza burya avoka 1 ku ifunguro cyangwa se igisate cyiba gihagije.

Abahanga mu buzima bavuga ko avoka ikungahaye kuri Potassium ,Fiber,na Vitamine b,c,e, n’izindi vitamine nyinshi ndetse ikaba ikungahaye kuri Monounsaturated Fat ifite ubushobozi bwo kurinda umutima kuba wafatwa n’indwara zitandukanye, tutibagiwe ko avoka zigira uruhare mu kurinda uturemangingo dutuma uruhu rugaragara neza kandi ntirupfe gufatwa n’indwara muburyo bworoshye .

Dore Akamaro ko kurya Avoka

1.Avoka zirinda uruhu,avoka ziba zifitemo amavuta,ayo mavuta agafasha uruhu gusaneza cyangwa kubengerana,burya ni nayo mpamvu usanga amavuta yo kwisiga amenshi aba akozwe muri voka nta yindi mpamvu ni bwa bushobozi zifitemo bwo kurinda uruhu.

2.Avoka iringaniza isukari mu mubiri,burya ikungahaye kuri monounsatureted fat ifite imimaro itari mike mu mubiri aho ikora akazi ko kugabanya isukari mu maraso ikayishyira kugipimo umubiri uba ukeneye.

3.Irinda indwara ya cancer,avoka yifitemo icyo bita oleic acid ifite ubushobozi bwo kurinda umubiri kuba wafatwa na cancer mu buryo bworoshye.

4.Ituma umubiri ugira ingufu zo kubyibuha ,avoka yifitemo calories zituma umubiri ubyibuha kurusha uko izindi mbuto cyangwa amasosi na za salade byatuma ubyibuha.

5.Igabanya ibinure,avoka burya ngo ifite ubushobozi bwo kugabanya ibinure bidakenewe mu mubiri w’umuntu ikarekeramo ibikenewe.

HABAKUBANA Jean Paul/igicumbinews.co.rw