Akamaro ko kurya Karoti k’umubiri w’umuntu

Karoti ni ikiribwa gihingwa,Usanga mu bice bimwe cyane cyane iby’icyaro batazikunda cyane ugereranije n’ibice byo mu mijyi,usanga impamvu batazikunda bavuga ko  aruko iyo uziriye zitamara umwanya munda,usibye ko abenshi baba batanazi akamaro kazo k’ubuzima bwabo.

Igicumbi News yifashishije urubuga healthline.com yabateguriye kamwe mu kamaro kazo.

Ariko mbere yo kubagezaho ako kamaro nti twabura kuvuga ko n’ubwo bamwe dukunda ibiribwa bidutinda munda, burya abahanga mu buzima bavuga ko bya biribwa bitadutinda munda akenshi usanga aribyo bifite intunga mubiri nyinshi kandi z’ingenzi.

amakuru dukesha urubuga Health Line
aravuga ko karoti ari ingenzi ku buzima bwacu kuko zibonekamo amavitamini atandukanye nka Vitamin V,Vitamini A Vitamini K1,zikagira icyo twita molecur, antioxidant,n’ibindi.

karoti ni bimwe mu biribwa bifasha uruhu rwacu kumera neza,zikanatuma amaso abona neza akanareba kure,karoti Kandi zongera amaraso mu mubiri ,usibye n’ibyo karoti ni ibiribwa wakwifashisha igihe ushaka guteka ibiryo byoroshye kuko zongera uburyohe mu biryo wateguye k’uburyo urya wumva uryohewe.

Gusa nubwo twabonye akamaro kazo,ngo ntago ari byiza cyane kuzirya buri uko uriye kuko ngo iyo uzirya inshuro nyinshi cyangwa ukanywa umutobe wazo kenshi niba urinzobe bishobora gutuma inzobe yawe yiganzamo umuhondo.

Karoti rero ushobora kuziteka mu mavuta cyangwa ukaziteka mu biryo ukoresheje amazi yewe ukaba wanazihekenya ari mbisi.

HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News