Akarere ka Burera kabonye umuyobozi mushya

Madamu Uwanyirigira Marie Chantal yatorewe kuba umuyobozi mushya w’Akarere ka Burera, aho yatsinze amatora afite amajwi 155 kuri 204 batoye.

Yasimbuye kuri uyu mwanya Uwambajemariya Florence wagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’i Burengerazuba.
Mu migabo n’imigambi ye, yavuze ko yiteguye gukorana neza n’inzego zitandukanye asanze mu kazi, ndetse no kwita ku bibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.

Ati “Mbere na mbere nishimiye icyizere gikomeye abantoye bangiriye cyunganiye icyo nanjye nari nifitiye. Nanjye mbemereye ko nzafatanya nabo mu mikorere n’imikoranire myiza mu kazi mbasanzemo, no gufatanya n’abaturage kwikemurira ibibazo bikibangamira imibereho myiza yabo, dufatanya no gutanga amakuru hakiri kare ku bibazo bishobora kubangamira umutekano wacu”.

Yakomeje avuga ko Akarere hari ibibazo byinshi gafite bikeneye gukemurwa mu buryo bwihuse, byaba ibyo yari asanzwe azi n’ibindi atarazi, byose agiye gushaka umwanya akicarana n’abo asanze mu kazi bakabishakira umuti.

Uwanyirigira w’imyaka 38 y’amavuko yari asanzwe ari umukozi w’Akarere ka Burera ushinzwe amashuri y’incuke, abanza n’amasomero. Yari n’umuhuzabikorwa wungirije w’urwego rw’inama y’Igihugu y’abagore muri aka Karere.

Uwanyirigira Marie Chantal Mayor mushya wa Burera

@igicumbinews.co.rw