Akarere ka Musanze katoye komite nyobozi isimbura abaherutse kwirukanwa

Umuyobozi w'akarere: NUWUMUREMYI Jeannine

Ku itariki ya 3 Nzeli nibwo hasakaye Amakuru avuga ko inama Njyanama y’akarere ka Musanze yatakarije ikizere abayobozi b’akarere barimo umuyobozi wako, Habyarimana Jean Damascene n’abamwungirije bombi ibeguza ku mirimo yabo.

Aba begujwe kandi barimo uwari umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Ndabereye Augustin uherutse gutabwa muri yombi.

Ndabereye Augustin wari ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu we yari mu maboko y’Urwego rw’Ubugenzacyaha akurikiranyweho gukubita no gukomeretsa umugore we.

Inama njyanama icyo gihe yavuze ko yeguje uumuyobozi w’akarere ka Musanze, Habyarimana Jean Damascene kubera imyitwarire mibi irimo ruswa mu masoko ya Leta n’imyubakire idakurikije igishushanyo mbonera na Serivisi mbi ku baturage.

Uwari umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Ndabereye Augustin na we azize imyitwarire mibi irimo guhohotera uwo bashakanye.
Uwamariya Marie Claire wari umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe Imibereho y’abaturage, we yandikiye njyanama asaba kwegura kuko atabashije gushyira mu bikorwa ibyo yari ashinzwe mu buryo bukwiye.

Ku gicamunsi cyuwo munsi Inama njyanama y’akarere ka Musanze yatoye Ntirenganya Emmanuel ngo abe Meya w’agateganyo usimbura Habyarimana Jean Damascène wari weguye mu gitondo cyo kuri uwo wa Kabiri.
Ntirenganya yatorewe mu nama idasanzwe y’abagize Njyanama y’akarere yayobowe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianey.

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 27,Nzeli,2019 mu karere ka Musanze haramukiye igikorwa cyo gusimbura abajyanama beguye na begujwe, Abajyanama batowe mu Mirenge ya Busogo, Cyuve, Gashaki&Kinigi,
basimbura abatari bakiri mu nama njyanama y’akarere ka Musanze, bakaba barahijwe na Perezida w’Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze, Madamu RIZIKI Isabelle, abatowe ni NUWUMURENYI Jeanninne, UMUTONI Sheilla, KAMANZI Axelle& HABIHIRWE Fabien Clement.

Nyuma yo kurahira kw’Abajyanama 4 batorewe gusimbura abatari bakiri mu myanya yabo mu nama njyanama ya Musanze, hakurikiyeho Gahunda yo gutora abahatanira kujya muri Komite Nyobozi y’akarere ka Musanze. umuhango wabereye mu Cyumba cy’Inama cy’Akarere giherereye mu Murenge wa MUHOZA.

Amatora yarangiye hatowe abagize komite nyobozi y’Akarere ka Musanze aribo:

●Umuyobozi w’akarere: NUWUMUREMYI Jeannine

Umuyobozi w’akarere: NUWUMUREMYI Jeannine

●Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu : Andrew RUCYAHANA MPUHWE

●Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage: KAMANZI Axelle.

Uwambere uhereye iburyo ni umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza

Aba nibo bagiye kurangiza manda abo basimbuye batashoje.

Urubuga rwa Twitter rw’akarere ka Musanze narwo rwemeje aya makuru .

bizimanadesire@igicumbinews.co.rw