Akato no guceceka byica nk’indwara ubwayo – Perezida Kagame
Perezida Kagame yemeza ko ibiganiro bifasha ubuzima kumera neza, naho akato no guceceka byo bikica nka virusi y’indwara ubwayo.
Yabivuze kuri uyu wa mbere tariki 02 Ukuboza 2019, ubwo yatangizaga ku mugaragaro inama mpuzamahanga kuri SIDA ibera i Kigali (ICASA 2019), umuhango wanitabiriwe na Perezida Filipe Jacinto Nyusi wa Mozambique, bamwe mu bafasha b’abakuru b’ibihugu bya Afurika n’abandi bayobozi batandukanye.
Perezida Kagame yavuze ko abantu bose bagombye gukorera hamwe kugira ngo bahashye icyorezo cya SIDA, ari yo mpamvu ngo ari ngombwa kuvuga ibyacyo n’izindi ndwara ziyishamikiraho.
Ati “Ibiganiro birinda ubuzima, iyo bigeze ku ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, akato no guceceka byica nk’uko virusi z’indwara ubwazo zica. Isoni zica intege abantu bafite virusi itera SIDA bityo ntibamenye cyangwa ngo bemere uko bahagaze kugira ngo bajye mu bigo by’ubuzima bityo bafashwe kubaho igihe kirekire”.
Arongera ati “ICASA iriho kugira ngo ikureho imigenzo ibuza kwirinda no kuvurwa hakiri kare, ni mwebwe rero mugomba kubivuga cyane kandi neza. Twavuye kure muri uru rugamba. SIDA ni icyorezo kitagira imipaka, kugira ngo hagerwe ku ntego mu rugamba rwo kukirwanya, ni uko byaba igikorwa cya bose”.
Yakomeje ashima uruhare rw’abafatanyabikorwa bashyira imbaraga nyinshi mu kurwanya SIDA, ariko anasaba ko ibihugu bya Afurika byashyira imbere kwiteganyiriza ingengo y’imari yo kwita ku buzima.
Perezida Nyusi wa Mozambique yavuze ko kugira ngo icyorezo cya SIDA gihagarare, bisaba ko hashorwa amafaranga mu bushakashatsi buvumbura ibishya.
Ati “Kugira ngo icyorezo cya SIDA gicike burundu tugomba gushora imari mu bushakashatsi buvumbura ibishya, tugomba kubona amakuru y’umwimerere. Ntahandi yaturuka rero uretse mu bushakashatsi bushingiye kuri siyansi. Dukeneye rero abayobozi beza bashobora gutanga ubutumwa bw’ingenzi butuma abantu birinda SIDA no gufata neza imiti ku banduye”.
Yakomeje avuga ko mu gihugu cye na ho batangiye gahunda yo gushyira ku miti uwo basanze yaranduye, bikaba ngo byaratangiye gutanga umusaruro mwiza kuko byagabanyije 4% by’abapfaga bazize SIDA n’ibyuririzi byayo muri 2018.
Umuyobozi mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO), Tedos Adhanom, yashimye u Rwanda kuba rwarageze ku ntego z’uwo muryango za 2020 mu kurwanya SIDA.
Ati “Nk’uko Minisitiri yabivuze, mu Rwanda hejuru ya 90% by’abafite virusi itera SIDA bazi uko bahagaze, muri bo 98% bari ku miti na ho 90 byabo ntabwo virusi za SIDA zigitembera mu maraso. Ibyo bituma u Rwanda ruza mu bihugu bike byageze ku ntego ya WHO ya 90-90-90 igomba kugeza muri 2020”.
Yongeyeho ko WHO ikomeje gufasha ibihugu byose kugira ngo intego isi yihaye y’uko SIDA yaba yacitse burundu muri 2030 izagerweho, cyane ko ngo uburyo bwo kuyirinda buhari.
@igicumbinews.co.rw