Amabwiriza azakurikizwa mu gushyingura umuntu wa mbere wishwe na Coronavirus mu Rwanda

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, mu 2017 ryatangaje amabwiriza agomba kuzajya yifashishwa mu gushyingura abantu bahitanywe n’indwara zandura, icyo gihe havugwaga Ebola na Marburg ariko na COVID-19 iterwa n’agakoko ka Coronavirus ibarizwa muri icyo cyiciro.

Kuri uyu wa Gatandatu u Rwanda rwatangaje ko umuntu wa mbere yapfuye ahitanywe na Coronavirus. Yari umushoferi w’imyaka 65 wari utuye “mu gihugu cy’abaturanyi” wahisemo gutaha mu Rwanda nyuma yo kuremba.

Yitaweho n’abaganga mu kigo cyagenewe kuvura Coronavirus ariko yaje gupfa azize kwangirika imyanya y’ubuhumekero.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, Dr Sabin Nsanzimana, yabwiye IGIHE ko usibye amabwiriza ya OMS n’igihugu gifite ayacyo y’uburyo bwo gushyingura umuntu wahitanywe n’icyorezo gishobora kwanduza abandi, aho icyitabwaho cyane ariko hatagira umuntu ukura uburwayi muri icyo gikorwa.

Ati “Ikijya kigorana cyane ni ukubyumvisha nk’umuryango bitewe n’imico y’abantu uko igenda itandukana, mu muryango abantu baba bafite agahinda bashaka kumwegera kurushaho, kandi birumvikana, ibyo byose ni ukubyitaho kugira ngo tutabura umuntu ngo tubone n’abarwayi bashya.”

Kubera ko ari inshuro ya mbere u Rwanda rugize iki kibazo, umuryango wa nyakwigendera wasobanuriwe byimbitse uko igikorwa kigomba kugenda, dore ko ari ubwa mbere Coronavirus itwaye ubuzima bw’umuntu mu gihugu.

Mu bindi byitabwaho, ni isuku, guhana intera hagati y’abantu n’abandi, kwambara udupfukamunwa n’ibindi.

Ayo mabwiriza ya OMS yo mu 2017 agena uburyo bwo gushyingura abahitanywe n’indwara zandura akubiye mu ngingo 12 zihera ku bantu baba bagomba kujya muri icyo gikorwa cyo gushyingura kugeza ku ibwirizwa rya nyuma rivuga uburyo abantu bataha bavuye muri uwo muhango.

Aya mabwiriza avuga ko mbere yo kujya ahari umurambo, hari itsinda ry’abantu bane riba rigomba kuhagera mbere. Iryo tsinda riba ririmo umuntu ufite igicuba gitera umuti wica udukoko aho hantu, umuntu ugenzura niba ibikorwa byose bikorwa mu buryo bwubahirije amabwiriza, uba uganiriza umuryango wagize ibyago n’umuntu uhagarariye idini.

Umuti ukoreshwa mu gusukura intoki ugomba kuba urimo chlorine ingana na 0.05% naho uterwa aho hantu mu kwica udukoko wo ugomba kuba urimo chlorine ingana na 0.5%.

Uyoboye itsinda rigiye gushyingura, aba agomba gusobanurira neza abo bafatanyije uko igikorwa kigomba gukorwa mbere y’uko berekeza aho bagomba gusanga umurambo.

Basabwa kwihanganisha umuryango mu gihe bahuye nawo, ndetse ushinzwe guhanahana amakuru muri iryo tsinda niwe ufatanya n’umuryango mu guhamagara umunyedini uza kuyobora umuhango mu buryo nyobokamana.

Basabwa kubaza umuryango niba hari ibyifuzo nyakwigendera yasize mu buryo agomba gushyingurwamo [aha harebwa cyane ku kuba umurambo watwikwa, gushyingurwa mu mva bisanzwe cyangwa se kuwutera imiti]. Umuryango uba wemerewe gufata amafoto y’uburyo gushyingura bigiye gukorwa.

Umuryango kandi ugira uruhare mu gushaka aho nyakwigendera azashyingurwa, byaba na ngombwa akaba ariwo wicukurira imva, mu gihe kandi umurambo ugejejwe mu mva, umuryango uhabwa uburenganzira bwo gusezera bwa nyuma unagamo itaka cyangwa se utera amazi.

Yaba ku bakirisitu no ku Bayisilamu, gushyingura bikorwa hakurikijwe imyemerere y’idini kandi umuryango utanze ibitekerezo.

Abagomba gushyingura iyo bageze ahari umurambo, bane bakora mu nzego z’ubuzima bambara imyenda ibakingira kwandura [amasarubeti aba akoze mu byo umuntu yakwita nk’amashashi], niba isanduku ariyo iza gushyirwamo umurambo, basabwa ko bayishyira hanze mbere yo kuwushyiramo, hanyuma bakabaza umuryango ubwiherero, ibyumba, urwogero n’ahandi hantu nyakwigendera yakoreshaga, bakahatera umuti wica udukoko.

Muri ba bantu bane bari mu itsinda ryo gushyingura bambaye imyenda ibakingira kwandura, babiri nibo bemererwa kujya mu cyumba kirimo umurambo. Bawushyira mu ishashi itwarwamo imirambo, umwe ateruye amaguru undi ateruye amaboko barangiza bakayifunga bagateraho umuti wica udukoko ugomba kuba urimo chlorine ingana na 0.5%.

Basohokana umurambo bakagana ha handi baba basize isanduku, barangiza bakawushyiramo. Mu gihe uwapfuye yari afite ibiro byinshi ku buryo abantu babiri bataterura umurambo, bikorwa na bane.

Muri iyo sanduku, abo bantu nibo bashyiramo imyenda cyangwa se ibindi umuryango uba wifuza ko byashyinguranwa na nyakwigendera. Ariko basabwa kwemerera umwe mu bagize umuryango ko ariwe wafunga isanduku irimo uwapfuye, ariko abikora yambaye uturindantoki. Nyuma isanduku iterwa umuti wica udukoko.

Aya mabwiriza avuga ko umuryango uba ukwiriye guhabwa umwanya wo kuririra uwabo witabye Imana. Mu gihe ushyingurwa atagombera gushyirwa mu isanduku [nko ku Bayisilamu], abantu babiri nibo baterura umurambo bakawushyira mu modoka iwujyana ku irimbi.

Iyo ibyo birangiye, muri rwa rugo harongera hagaterwa umuti, ibikoresho bimwe byakoreshejwe byaba ngombwa bigahita bitwikirwa aho. Ba bantu bambaye ya myenda irinda ko umuntu yandura udukoko bayikuriramo aho ariko nabo bakurikije amabwiriza yagenwe.

Mu gushyira umurambo mu modoka, ababikora bagomba kuba bambaye uturindantoki, ntabwo byemewe ko hagira umuntu wo mu muryango ugenda yicaye iruhande rw’isanduku irimo umurambo.

Abamanura isanduku mu mva nabo bagomba kuba bambaye uturindantoki, bagashyingura nk’ibisanzwe, niba ari amasengesho avugwa umuryango ugahabwa umwanya.

Rya tsinda ryagize uruhare mu gushyingura risabwa gusubira ku bitaro rikisukura, hanyuma ya modoka yatwaye umurambo nayo akaba ariho ijyanwa ikozwa ndetse igaterwa umuti. Buri muntu wese wagiye gushyingura, nawe asabwa gusukura ibiganza bye neza akoresheje umuti wica udukoko.

Mu Butaliyani, abakora mu bikorwa byo gushyingura, bavuga ko COVID-19 itandukanya umuryango inshuro ebyiri, harimo kuba iyo umuntu ayirwaye aba asabwa kuba ahantu ha wenyine, noneho bikarusha iyo apfuye kuko bwo n’umuryango utemererwa kujya gusezera uwapfuye.

Massimo Mancastroppa ukora mu irimbi ryo mu Mujyi wa Cremona yagize ati “abantu benshi bo mu muryango badusaba kureba umurambo inshuro ya nyuma. Gusa birabujijwe”.

Yavuze ko umurambo uba udashobora gushyingurwa mu myenda myiza nyakwigendera yakundaga, ahubwo ko mu guha icyubahiro ubusabe bw’umuryango, bayifata bakayishyira hejuru y’umurambo, ishati cyangwa umupira ku gice cy’igihimba, ipantalo cyangwa ijipo hasi.

 

Aya mabwiriza agena ko umuryango ugomba guhabwa umwanya mu gutegura ibijyanye no gushyingura uwabo wapfuye

 

Amabwiriza avuga ko mbere yo kwinjira ahari umurambo, itsinda ry’abantu bane rigiye gushyingura rigomba kuba ryambaye imyenda ibarinda kwandura

 

Mbere yo gushyira umurambo mu isanduku, ubanza gushyirwa mu ishashi itwarwamo imirambo. Bikorwa n’abantu babiri

 

Nyuma nibwo umurambo ushyirwa mu isanduku ariko nayo iterwa umuti wica udukoko

 

Amabwiriza avuga ko iyo umurambo umaze gushyirwa mu isanduku, rya tsinda ry’abaganga risukura muri urwo rugo byaba na ngombwa ibyakoreshejwe bigatwikwa

 

Abashyira umurambo mu modoka basabwa kuba bambaye uturindantoki

 

Ni nabo bamanura umurambo mu mva

 

Umuryango uhabwa umwanya wo gukora imihango y’idini mu gusezera kuri nyakwigendera
@igicumbinews.co.rw