Amafoto: Abakobwa 20 batorewe guhagararira umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda 2020

Nyuma yo kuzenguruka mu ntara zitandukanye z’u Rwanda, ijonjora ry’ibanze mu irushanwa ryo gushaka Nyampinga w’u Rwanda 2020 ryasorejwe mu Mujyi wa Kigali, ahatoranyirijwe abakobwa 20.

Igikorwa cyo guhitamo abakobwa b’uburanga, ubwenge n’umuco cyabereye kuri Hilltop Hotel i Remera ku wa Gatandatu, tariki ya 18 Mutarama 2020.

Abakobwa 20 bavuye muri Kigali basanze abandi 34 batoranyirijwe mu ntara enye z’u Rwanda kuva mu Ukuboza 2019.

Irushanwa rya Miss Rwanda ryatangiriye mu Karere ka Rubavu ku wa 21 Ukuboza 2019, ahatoranyirijwe abakobwa batandatu bemerewe guhagararira Intara y’Uburengerazuba; ku wa 28 Ukuboza 2019 mu Karere ka Musanze hatoranyijwe abakobwa batandatu bazahagararira Amajyaruguru.

Umwaka wa 2020 watangiye irushanwa rikomereza mu Karere ka Huye aho ku wa 4 Mutarama havuye abakobwa barindwi bahagarariye Amajyepfo.
Urugendo rw’ijonjora ry’ibanze mu ntara rwasorejwe mu Karere ka Kayonza, ahavuye abakobwa 15 bahagarariye Uburasirazuba.

Umujyi wa Kigali ni wo watanze abakobwa benshi ugereranyije n’izindi ntara. Abanyamujyi baserutse bifitiye icyizere cyane binagaragarira mu mishinga abakobwa bawuhatanyemo batanze n’amahitamo ya bamwe yo gukoresha Icyongereza [cyakoreshejwe n’abagera ku munani] bitandukanye no mu tundi duce aho benshi bahisemo gukoresha Ikinyarwanda.

Rwari urugendo rutoroshye! Nyuma yo kuzenguruka intara zitandukanye guhera mu Ukuboza umwaka ushize, abakobwa 20 baboneye mu Mujyi wa Kigali itike yo guhatana muri Miss Rwanda 2020.

Ni ku nshuro ya 10 hari gushakishwa uzambara ikamba rya Miss Rwanda, nyuma y’abandi batandukanye batowe mu myaka ishize.

Ba nyampinga bamaze gutorwa ni Bahati Grace watowe mu 2009 na Mutesi Kayibanda Aurore wa mu 2012 bose baturutse mu Ntara y’Amajyepfo, Akiwacu Colombe wambitswe ikamba mu 2014 ava mu Burasirazuba, Kundwa Doriane wabaye nyampinga mu 2015 ava i Musanze mu Majyaruguru.

Mutesi Jolly, Iradukunda Elsa na Iradukunda Liliane batowe mu 2016, 2017 na 2018 bose baboneye itike i Rubavu mu Ntara y’Uburengerazuba na Nimwiza Meghan ufite iri kamba mu 2019 wiyamamarije mu Mujyi wa Kigali.

Abakobwa 20 bagize amahirwe yo gukomeza mu kindi kiciro muri Kigali

1. Tuza Prime Rose
2. Niyigena Sada
3. Murerwa Blandine
4. Irasubiza Alliance
5. Teta Maureen
6. Uwimpaye Marlene
7. Kamikazi Rurangirwa Nadege
8. Utamuriza Ella Dengave
9. Gaju Emelyne
10. Umumararungu Ange Aline
11. Mutesi Denyse
12. Ishimwe Divine
13. Umulisa Rose Mary
14. Kamikazi Celia
15. Kirezi Rutaremara Brune
16. Mutegwantebe Chanice
17. Murebe Benita
18. Uwamahoro Alice
19. Ingabire Gaudence
20. Nishimwe Naomi

Amafoto yabo

Ishimwe Divine

 

Mutesi Denyse

 

Umurarungu Ange Aline

 

Gaju Evelyne

 

Utamuriza Ella

 

Kamikazi Rurangirwa Nadine

 

Uwimpaye Marlene

 

Teta Mauren

 

Irasubiza Alliance

 

Murerwa Blandine

 

Mpinganzima Josephine

 

Tuza Prime Rose