Amafoto: Abakobwa 20 bazajya mu mwiherero wa Miss Rwanda 2020

Ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 01 Gashyantare 2020 ryasize hamenyekanye abakobwa 20 bazajya mu mwiherero w’irushanwa ry’irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2020 mu gihe abandi 34 uregondo rwabo rwarangiye.

Iri rushanwa ryahuje abakobwa 54 bahagarariye Intara enye z’u Rwanda n’Umujyi wa Kigali ryabereye i Gikondo ahabera imurikagurisha mpuzamahanga.

Mbere y’uko iri rushanwa riba habanje kugwa imvura nyinshi ariko bigeze mu saa kumi n’imwe igabanya umuriri, abantu biyemeza gufata imitaka bayigendamo bajya gushyigikira ababo.

Aha i Gikondo hari abantu benshi bafite ibyapa banambaye imipira iriho amafoto y’abo bashyigikiye. Urusaku rw’amafirimbi n’induru nibyo byumvikanaga cyane.

Akanama nkemurampaka kajemo impinduka ugereranyije n’abakoze mu majonjora y’ibanze. Kari kagizwe na Mutesi Jolly, Teddie Kaberuka, Munyaneza James, Mariya  Yohana na Hon Agnes Mukazibera.

I saa moya n’igice nibwo abakobwa batangiye kwiyerekana. Babiri babiri batambukaga mu buryo bitoje ubundi bagasubira mu rwambariro. Ibi byatangirwaga amanota 30%.

Bitandukanye n’uko mbere byabaga mbere, ntabwo habayeho kubaza ahubwo buri mukobwa yahitaga avuga umushinga we nta kindi avuganye n’abakemurampaka. Byari bifite amanota 40%. Uko agaragaza icyizere mu mivugire ye na byo byahawe 30%.

Nyuma yo kuvuga imishinga abakemurampaka biherereye iminota 30 maze hatangazwa abakobwa babiri bakomeje bitewe n’uko batowe kurusha abandi binyuze kuri interineti, no kuri telefone. Abo ni Nishimwe Naomi na Irasubiza Alliance.

Abandi 18 bakomeje bitewe n’uko bitwaye imbere y’akanama nkemurampaka ni: Mutesi Denise, Ingabire Gaudence, Ingabire Rehema, Musana Teta Hense, Kirezi Rutaremara Brune, Mukangwije Rosine, Ingabire Diane, Ingabire Jolie Ange, Mutegwantebe Chanice, Kamikazi Rurangirwa Nadege, Akaliza Hope, Umuratwa Anitha, Marebe Benitha, Teta Ndenga Nicole, Uwase Aisha, Nyinawumuntu Rwiririza Delice, Umutesi Denyse, Umwiza Phionnah.

Abakobwa 34 bari mu iri rushanwa urugendo rwabo rwarangiriye i Gikondo mu gihe abandi bagiye gukomeza bitegura kujya mu mwiherero uzatangira tariki 09 Gashyantare 2020.

Guhera kuri uyu wa 02 Gashyantare 2020 abakobwa bazajya bahabwa imikoro itandukanye mu gihe batarerekeza I Nyamata aho bazamara ibyumweru bibiri.

Nyampinga w’u Rwanda 2020 uzasimbura Nimwiza Meghan azamenyekana mu ijoro ryo ku wa 22 Gashyantare 2019 ndetse n’ibisonga bye.

Abakobwa 20 bagiye kujya mu mwiherero

Irasubiza Alliance yakomeje abikesha gutorwa na benshi

 

Nishimwe Naomi yazamukiye nawe mu matora

 

 

Mutegwantebe Chanice

 

 

Kamikazi Rurangirwa Nadege

 

Uwase Aisha

 

Teta Ndenga Nicole

 

Ingabire Rehema

 

Kirezi Rutaremara Brune

 

Mukangwije Rosine

 

Ingabire Jolie Ange

 

Umuratwa Anitah

 

Kamikazi Rurangirwa Nadege

 

Umutesi Denyse

 

Mutesi Denise

@igicumbinews.co.rw