AMAFOTO: Abakobwa bari muri Miss Rwanda 2021 batinya guterwa urushinge

Abakobwa 20 bakomeje mu mwiherero wa Miss Rwanda uyu mwaka ubu bari i Nyamata, basuzumwe indwara zitandukanye bamwe bagaragaza ko batinya urushinge ku kigero cyo hejuru.

Ni igikorwa cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 07 Werurwe 2021 aho aba bakobwa uko bari muri uyu mwiherero basuzumwe uko ubuzima bwabo buhagaze, bagapimwa indwara zitandukanye yaba izandura n’izitandura.

Ku rubuga rwa Instagram banditse bagaragaza ko babikoze mu rwego rwo gukomeza kumenya uko ubuzima bw’aba bakobwa buhagaze kuko ari kimwe mu bintu bashyira imbere cyane.

Bati “Ku munsi wa mbere w’umwiherero, abakobwa 20 babonye ‘Pass’ yo guhatanira ikamba rya Miss Rwanda mu 2021 basuzumwe uko ubuzima bwabo buhagaze, bapimwa indwara zitandukanye. Kugira ubuzima bwiza ni intego dushyira imbere mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda.”

Bamwe muri aba bakorwa bagaragaye batitira ubwo bapimwaga indwara batewe urushinge, abandi bakipfuka mu maso kugira ngo badahuza amaso n’umuganga uri kubitaho.
Ku wa 06 Werurwe 2021 abakobwa 20 ni bo batoranyirijwe kwinjira mu mwiherero w’Irushanwa rya Miss Rwanda mu 2021, mu gushaka uzambikwa iri kamba rifitwe na Nishimwe Naomie urimaranye umwaka.

Igikorwa cyo guhitamo abakobwa 20 b’uburanga n’ubwenge cyabereye muri Intare Conference Arena i Rusororo.

Bitandukanye no mu bihe byahise, muri uyu mwaka cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus. Usibye abakobwa bahatanye n’abagize Akanama Nkemurampaka basuzumaga imisubirize yabo, abandi bakurikiraniye iki gikorwa kuri KC2.

Aba bakobwa batoranyijwe muri 37 bari bageze mu cyiciro kibanziriza icya nyuma. Mu ijonjora ry’ibanze, abakobwa 413 ni bo biyandikishije, binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga, aho batanze amashusho yerekana imishinga yabo.

Abagize Akanama Nkemurampaka katanze amanota ni Emma Claudine, umunyamakuru wamenyekanye cyane kuri Radio Salus; Pamela Mudakikwa, umwe mu baharanira uburenganzira bw’umwari n’umutegarugori; Utamuliza Rusaro Carine witabiriye Nyampinga w’u Rwanda mu 2009 n’abanyamakuru babiri ba RBA, Iradukunda Michelle na Uwimana Basile.

Aba bakobwa basuzumwe indwara zitandukanye

Bamaze iminsi ibiri mu mwiherero bazavamo ku munsi wa nyuma w’irushanwa

Bamwe bari bafite ubwoba bwo guterwa urushinge

Buri gihe abakobwa bose bitabira iri rushanwa babanza gusuzumwa

Kayirebwa Marie Paul atanga ibizamini

Amafoto: Miss Rwanda

@igicumbinews.co.rw