AMAFOTO: Amaraso mashya muri RDB harimo n’umuhungu wa Perezida Kagame

Inama y’Ubutegetsi y’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, yavuguruwe inongerwamo amaraso mashya aho babiri mu bari bayisanzwemo basimbujwe, ndetse abari bayigize bava kuri barindwi baba icyenda.

Dr. Hitayezu Patrick na Kirungi Brian nibo bari basanzwe muri iyi nama batagaragaye mu bo Inama y’Abaminisitiri yashyizeho kuri uyu wa 18 Gicurasi 2020.

Itzhak Fisher, wari usanzwe ari Perezida w’iyi Nama y’Ubutegetsi, ni we wagumanye izi nshingano. Uyu mugabo w’imyaka 63, afite ibigwi bidasanzwe mu kuyobora ibigo bikomeye by’ubukungu.

Yabaye umubitsi w’ishyaka ‘Likud’ riri ku butegetsi muri Israel, umwanya yamazeho imyaka igera ku munani. Afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri n’icya Gatatu yakuye muri Kaminuza y’Ikoranabuhanga ya New York.

Yahoze mu Nama y’Ubutegetsi bw’ibigo bitera inkunga imishinga ikizamuka nka Churchill Ventures Ltd kugeza mu 2006; muri NM Incite, LLC. kuva mu 1994-2004; akora no muri Medic Media na Deltha Three Inc. ikigo cyaguze Sosiyete yitwa RSL Communications yari yarashinze.

Itzhak kandi yabaye mu Nama y’Ubutegetsi bw’ibigo by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no gutunganya ibyuma, Afarak Group Oyj na Ruukki Group Oyj.

Kuva mu 2010 kugeza mu 2014 yari Umuyobozi Mukuru Wungirije mu kigo Nielsen Holding gikora ubucukumbuzi ku masoko n’ishoramari, gikorera mu bihugu 100 kikagira abakozi basaga 40 000 n’agaciro ka miliyari 6,2 z’amadorali.

Mu bandi bari muri iyi nama, harimo Evelyn Kamagaju, wagizwe Visi Perezida. Uyu mugore yabaye mu buyobozi bw’ibigo bitandukanye ariko umwanya yibukirwaho cyane ni uwo yariho mu 2004 kugera mu 2011 ari Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.

Ubu abarizwa mu Nama z’Ubutegetsi z’ibigo bikomeye birimo nka Equity Bank Rwanda, Crystal Telecom Ltd n’ibindi.

Mu bagize iyo nama batari mu myanya y’ubuyobozi harimo Alice Nkulikiyinka wari uyisanzwemo. Ni we muyobozi mu Rwanda w’Umuryango utegamiye kuri Leta w’Abasuwisi, BPN.

Diane Karusisi na we yari asanzwe muri iyi nama. Ni umuyobozi wa Banki ya Kigali ndetse abarizwa mu nama z’ubutegetsi z’ibindi bigo bitandukanye.

Umuhungu wa Perezida Kagame ,Ivan Kagame, nawe ni mushya mu bagize iyi nama y’ubutegetsi. Ni rwiyemezamirimo akanaba n’umushoramari, cyane cyane mu birebana n’ingufu zisazura[renewable energy] ndetse n’ikoranabuhanga.

Eric Kacou nawe ni mushya muri iyi nama, ni Umunya- Côte d’Ivoire washinze ibigo by’ubujyanama mu by’ishoramari hagamije kurwanya ubukene.

Solange Uwituze nawe ni mushya muri iyi nama, asanzwe ari Umuyobozi Mukuru wungirije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB. Liban Soleman Abdi, nawe ni mushya. Faith Keza uyobora ’Irembo’, we yari asanzwe muri iyi nama y’Ubutegetsi.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere, RDB, cyashinzwe mu 2009 gihabwa inshingano zo guhuza inzego zose za Guverinoma hagamijwe kureshya abashora imari mu Rwanda no koroshya uburyo ishoramari rikorwamo mu gihugu.

Mu myaka 11, RDB yagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu ndetse no mu guhindura u Rwanda kimwe mu bihugu bya Afurika bibereye ishoramari kandi binoroshye gukoreramo ubucuruzi.

 

Itzhak Fisher yakomeje kuba Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya RDB

 

Evelyn Kamagaju ni Visi Perezida w’iyi nama y’Ubutegetsi. Yigeze kuba Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta

 

Alice Nkulikiyinka uyobora BPN Rwanda, nawe yari asanzwe muri iyi nama y’ubutegetsi

 

Diane Karusisi nawe ni umwe mu bari basanzwe muri iyi nama y’ubutegetsi. Ni Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali

 

Solange Uwituze ni Umuyobozi Mukuru wungirije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB

 

Ivan Kagame ni mushya muri iyi nama, ni rwiyemezamirimo ndetse akaba n’umushoramari cyane cyane mu birebana n’ingufu zisazura [renewable energy] n’ikoranabuhanga

 

Eric Kacou akomoka muri Côte d’Ivoire, yashinze ibigo bitanga ubujyanama mu by’ishoramari hagamije kurwanya ubukene muri Afurika

 

Faith Keza uyobora ‘Irembo’ yari asanzwe muri iyi nama y’ubutegetsi ya RDB

 

@igicumbinews.co.rw