AMAFOTO: Amavubi yakoreye imyitozo ya mbere ku kibuga azakiniraho

Ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru ‘Amavubi’ yakoze imyitozo ya mbere ku kibuga izakiniraho cya Estádio Nacional de Cabo Verde kiri mu Mujyi wa Praie muri Cap-Vert.

Iyi myitozo yabaye ku wa Kabiri nimugoroba ahagana saa mbiri z’i Kigali (saa kumi n’ebyiri z’i Praia), yitabiriwe n’abakinnyi bose uko ari 23 umutoza Mashami Vincent yitabaje, nyuma yo gukora urugendo rugera hafi ku bilometero umunani bavuye kuri VipPraie Hotel bacumbitsemo.

Cap-Vert n’u Rwanda bizahura ku wa Kane tariki ya 12 Ugushyingo, mu mukino w’umunsi wa gatatu wo mu itsinda F ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2021 kizabera muri Cameroun mu 2022.

Imyitozo y’Amavubi yibanze ku kongerera ingufu abakinnyi no guhererekanya umupira dore ko bagiye bahura mu byiciro bitandukanye ndetse abenshi muri bo bamaze igihe badakina kubera icyorezo cya COVID-19.

Kapiteni w’Amavubi, Niyonzima Haruna, yavuze ko intego bafite ari ugutsinda umukino bafite imbere, bitakunda bagashaka inota rimwe.

Ati “Ndashimira Imana kuba dusoje imyitozo ya mbere amahoro, ni ikibuga cy’ubwatsi bw’ubukorano, tuzagikiniraho twembi, ku bwanjye navuga ko nta nzitizi z’ikibuga zihari. “

“Umwuka mu ikipe umeze neza, turagerageza kumva ibyo umutoza atubwira kugira ngo dushake umusaruro mwiza. Twese dufite intumbero yo kubona aya manota atandatu, ariko byose birashoboka. Intego ya mbere ni ugushaka amanota atatu bitashoboka ntitwemere gutsindwa.”

Nyuma y’umukino wo ku wa Kane, amakipe yombi azahura kandi mu mukino w’umunsi wa kane wo mu itsinda uzabera kuri Stade ya Kigali tariki ya 17 Ugushyingo 2020.

Ku ruhande rwa Cap-Vert, ku wa Kabiri na yo yakoze imyitozo ya kabiri, aho bitandukanye no ku wa Mbere hitabiriye abakinnyi icyenda gusa, kuri ubu hari abakinnyi 23 muri 25 bahamagawe mu gihe abandi babiri bitezwe i Praia mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu.

Bitewe n’amabwiriza ari mu bihugu bitandukanye kubera COVID-19 ndetse n’imvune, habaye impinduka mu ikipe ya Cap-Vert yari yahamagawe, abakinnyi bamwe barasimbuzwa.

Abakinnyi batazaboneka ku mikino y’u Rwanda ni Mário Évora, Patrick Andrade, Zé Luís, Kenny Rocha, Bruno Leite na Willy Semedo. Basimbujwe abarimo Márcio da Rosa, Felix Mathaus, Hélder Tavares, Kevin Oliveira, Platini na Djaniny Semedo.

Kevin Oliveira na Platini ni bo bategerejwe mu ikipe y’igihug ya Cap-Vert kuri uyu wa Gatatu.

Umukinnyi wo ku mpande, Vagner Dias, wagize imvune idakomeye, ntiyakoranye n’abandi mu rwego rwo kwirinda ko byaba bibi kurushaho.

Muri iyi mikino yo gushaka itike ya CAN 2021, u Rwanda ni urwa nyuma mu itsinda F n’amanota 0, ni nyuma y’uko rwatsinzwe na Mozambique ibitego 2-0 ndetse na Cameroun igitego 1-0, mu mikino ibiri ibanza yabaye mu Ugushyingo 2019.

Cap-Vert izahura n’u Rwanda, yo iri ku mwanya wa gatatu mu itsinda n’amanota abiri. Yanganyije na Cameroun ubusa ku busa i Yaoundé mbere yo kwakira Mozambique bikanganya ibitego 2-2.

Cap-Vert iheruka gukina imikino ibiri mpuzamahanga ya gicuti mu kwezi gushize, aho yatsinze Andorra ibitego 2-1, igatsindwa na Guinée 2-1.

 

Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yakoze imyitozo ya mbere kuri Estádio Nacional de Cabo Verde azakiniraho

 

Rubanguka Steve, Nsabimana Aimable na Iyabivuze mu myitozo yabaye ku wa Kabiri

 

Haruna Niyonzima (imbere) na Kagere Meddie (inyuma)

 

Mutsinzi Ange (imbere) akurikiwe n’abarimo Muhire Kevin, Hakizimana Muhadjiri, Omborenga Fitina na bagenzi babo

 

Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel na Rwatubaye Abdul

 

Byitezwe ko Rwatubyaye azatangira mu bwugarizi bw’Amavubi

 

Haruna Niyonzima na Kagere Meddie basanzwe bakina muri Tanzania bamaze iminsi bakorana n’abandi

 

Kagere Meddie wari wavuye muri Tanzania yaravunitse, kuri ubu ameze neza

 

Tuyisenge Jacques (imbere) ari kumwe n’abarimo Yannick Mukunzi wambaye nimero 19

 

Tuyisenge ameze neza nubwo yari yigeze kugira imvune mu cyumweru gishize

 

Muhire Kevin usanzwe ukina mu Misiri

 

Iyabivuze Osée (imbere) ari kumwe n’abarimo Haruna Niyonzima na Meddie Kagere

 

Rutanga Eric, Rubanguka Steve, Nsabimana Aimable, Iyabivuze na Kagere

 

Umutoza Mashami Vincent areba uko abakinnyi be bakora imyitozo

 

Imanishimwe Emmanuel (ibumoso), Rwatubyaye Abdul, Nshuti Dominique Savio na Rutanga Eric basiganwa

 

Nshuti Dominique Savio na Rutanga bakina ku ruhande rw’ibomoso

 

Kagere Meddie mu myitozo yo ku wa Kabiri

 

 

Umunyezamu Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ mu myitozo yo ku wa Kabiri i Praia

 

Mukunzi Yannick wahuriye n’abandi muri Cap-Vert na we yakoranye na bo imyitozo ya mbere mu kibuga

 

Iyabivuze Osée akora imyitozo yo ku mupira

 

Meddie Kagere yitezweho gutangira ayoboye ubusatirizi bw’Amavubi

 

 

Bizimana Djihad ukina mu Bubiligi, yakoranye imyitozo ya mbere na bagenzi be

 

Kapiteni w’Amavubi, Niyonzima Haruna, avuga ko intego bafite ari amanota atatu cyangwa rimwe

 

 

Mukunzi Yannick

 

Myugariro Rugwiro Hervé mu myitozo

 

 

 

Rutanga Eric ashoreye umupira

 

Niyonzima Ally ukina hagati, atera umupira

 

 

 

 

 

 

 

 

Rubanguka Steve uri mu bahagaze neza, akinana n’abarimo Imanishimwe Emmanuel

 

Muhire Kevin akinana n’abarimo Rwatubyaye na Tuyisenge Jacques

 

Muhire Kevin ahererekanya na Omborenga Fitina

 

 

 

 

 

 

Hakizimana Muhadjiri mu myitozo y’ikipe y’Igihugu

 

 

 

 

Abakinnyi b’Amavubi basoma ku mazi mu karuhuko

 

Haruna Niyonzima asoma ku mazi

 

 

Myugariro wo hagati Mutsinzi Ange

 

Ibendera ry’u Rwanda ryamaze kuzamurwa kuri Estádio Nacional de Cabo Verde

 

Estádio Nacional de Cabo Verde izakira umukino w’umunsi wa gatatu mu itsinda F hagati ya Cap-Vert n’u Rwanda

 

 

Estádio Nacional de Cabo Verde iherereye ahantu hari imisozi

 

PHOTO: IGIHE

@igicumbinews.co.rw