AMAFOTO: Amavubi yanyagiye Centrafrique

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yasubiriye Ikipe y’Igihugu ya Centrafrique mu mukino wa kabiri wa gicuti iyitsinda ibitego bitanu ku busa.

Ni umukino Amavubi yayoboye kuva utangiye kugeza urangiye cyane ko Centrafrique yagaragaje urwego ruri hasi.

Mashami Vincent yari yakoze impinduka mu bakinnyi yabanjemo ku mukino ubanza kuko bose bari ku ntebe y’abasimbura ku wa kabiri.

Hakiri kare, ku munota wa kane gusa, Muhadjiri ku ikosa ry’umunyezamu wari ushatse guha mugenzi we ku ruhande, yawubatanze ahita awushyira mu izamu. Ku munota wa 45 igitego cya kabiri cyatsinzwe na Mugunga Yves ku mupira yari ahawe na Muhadjiri. Igice cya mbere cyarangiye Amavubi ari imbere n’ibitego bibiri ku busa bwa Centrafrique.

Mu gice cya kabiri, Mashami Vincent yahise akora impinduka, akuramo Nirisarike Salomon asimburwa na Bayisenge Emery, Ishimwe Christian asimburwa na Ngwabije Clovis, Mugunga Yves aha umwanya Kagere Meddie, Hakizimana Muhadjiri abisikana na Twizeyimana Martin Fabrice.

Nyuma yo gukomeza kuyobora umukino, ku munota wa 68 Martin Fabrice yatsinze igitego cya gatatu ku mupira yari ahawe Iradukunda Bertrand, ku munota wa 82 uyu musore yongera gutsinda igitego cya gatanu ku mupira yari ahawe na Nsabimana Eric.

Ku munota wa 77 Nshuti Savio yari yatsinze igitego cya cya kane ku mupira woroshye yerekeje mu izamu ariko umunyezamu wa Centrafrique ananirwa kuwufata.

Iminota 90 yarangiye Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda itahanye intsinzi y’ibitego bitanu ku busa bwa Centrafrique.

Muri Nzeri 2021, nibwo u Rwanda ruzakina imikino ibiri ruzahuramo na Mali na Kenya mu gushaka itike yo kuzakina imikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar mu mwaka utaha.

Abakinnyi babanjemo ku ruhande rw’u Rwanda:

Mvuyekure Emery, Nirisarike Salomon, Manzi Thierry, Rukundo Denis, Ishimwe Christian, Nsabimana Eric, Ruboneka Bosco, Mugunga Yves, Hakizimana Muhadjiri, Nshuti Savio Dominique, Iradukunda Bertrand.

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho kuri Igicumbi News Online TV:.

 

AMAFOTO

 

Imikino ibiri yose yikurikiranya Mashami yayitsinze arusha Centrafrique

Mugunga Yves ubwo yari amaze gutsinda igitego cye cya mbere mu Ikipe y’Igihugu Amavubi, yahise akuramo umwambaro wo hejuru

Iradukunda Bertrand yigaragaje muri uyu mukino ku rwego rwo hejuru

Mugunga Yves yatsinze igitego muri uyu mukino nyuma yo kudahirwa mu cyumweru gishize

Umunyezamu wa Centrafrique yakoze amakosa yatsindishije ikipe ye

Centrafrique yarushijwe kuva umukino utangiye kugeza urangiye

Abakinnyi 11 b’Amavubi bari babanje mu kibuga

Abakinnyi 11 Centrafrique yari yahisemo kubanza mu kibuga

@igicumbinews.co.rw