AMAFOTO: Amavubi yerekeje muri Cameroun
Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yerekeje muri Cameroun gukina irushanwa rya CHAN 2020 kuri uyu wa Gatatu, iseruka yambaye imyambaro ya Made in Rwanda itakishije imirimbo gakondo izwi nk’imigongo.
Itsinda ry’Amavubi rigizwe n’abantu 53 barimo abakinnyi 30, ryahagurutse ku kibuga cy’indege cya Kigali saa Mbiri za mu gitondo n’indege ya RwandAir. Bgiye gukina Shampiyona Nyafurika ihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2020) izaba guhera ku wa 16 Mutarama kugeza tariki ya 7 Gashyantare 2021.
Muri iri rushanwa ryagombaga kuba muri Mata 2020, rigasubikwa kubera icyorezo cya COVID-19, u Rwanda ruri mu itsinda C hamwe na Uganda, Togo na Maroc ifite igikombe giheruka.
U Rwanda rwakiriye CHAN 2016, rugiye gukina iri rushanwa ku nshuro ya gatatu yikurikiranya n’iya kane muri rusange nyuma yo kwitabira CHAN 2011 yabereye muri Sudani. Inshuro ebyiri gusa (2009 na 2014) nizo u Rwanda rutitabiriyemo iri rushanwa.
Umukino warwo wa mbere uzaba kuwa 18 Mutarama, ruhura na Uganda kuri Stade de la Réunification y’i Douala mu gihe kuwa 22 Mutarama ruzakina na Maroc kuri icyo kibuga mbere yo guhura na Togo kuwa 26 Mutarama kuri Stade de Limbé/Buea.
Ubwo basurwaga na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, abakinnyi b’Amavubi bayobowe na Tuyisenge Jacques, bavuze ko bihaye intego yo kugera ku mukino wa nyuma ndetse bakegukana iri rushanwa.
Abakinnyi 30 b’ u Rwanda batoranyijwe n’umutoza Mashami Vincent bazakina CHAN 2020:
Abanyezamu: Kimenyi Yves (Kiyovu Sports), Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ (AS Kigali), Kwizera Olivier (Rayon Sports) na Rwabugiri Umar (APR FC).
Ba myugariro: Manzi Thierry (APR FC), Mutsinzi Ange (APR FC), Rugwiro Hervé (Rayon Sports), Nsabimana Aimable (Police FC), Fitina Omborenga (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Rutanga Eric (Police FC), Niyomugabo Claude (APR FC) na Usengimana Faustin (Police FC) na Bayisenge Emery (AS Kigali).
Abakina hagati: Niyonzima Olivier ‘Seif’ (APR FC), Ngendahimana Eric (Kiyovu Sports), Twizeyimana Martin Fabrice (Police FC), Nsabimana Eric (AS Kigali), Ruboneka Jean Bosco (APR FC), Manishimwe Djabel (APR FC), Nshuti Dominique Savio (Police FC) na Kalisa Rachid (AS Kigali).
Ba rutahizamu: Byiringiro Lague (APR FC), Sugira Ernest (Rayon Sports), Usengimana Danny (APR FC), Iradukunda Bertrand (Gasogi United), Iyabivuze Osée (Police FC), Mico Justin (Police FC), Tuyisenge Jacques (APR FC)na Hakizimana Muhadjiri (AS Kigali).