AMAFOTO: AMAVUBI yerekeje muri Cameroun
Ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru ‘Amavubi’ yahagurutse i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, yerekeza i Douala, aho izakinira na Cameroun tariki ya 30 Werurwe mu mukino wo mu itsinda F isabwa gutsinda ikabona itike y’Igikombe cya Afurika cya 2021.
Amavubi yahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe saa Tatu za mu gitondo, araca i Brazzaville muri Repubulika ya Congo mu rugendo rumara amasaha atanu.
Umutoza Mashami Vincent yahagurukanye abakinnyi 23 batarimo myugariro Manzi Thierry wabanje mu kibuga ku wa Gatatu ubwo u Rwanda rwatsindaga Mozambique igitego 1-0.
Uyu mukinnyi wo mu mutima w’ubwugarizi, yujuje amakarita abiri y’umuhondo nyuma y’uko hari imwe yari yarabonye ku mukino wa Cap-Vert, indi ayibona kuri Mozambique mu gice cya mbere yakinnye.
U Rwanda rurasabwa gutsinda Cameroun mu mukino uzaba ku wa Kabiri tariki ya 30 Werurwe kugira ngo rwizere kujya muri CAN 2021 izakirwa n’icyo gihugu mu ntangiriro z’umwaka utaha.
Cameroun yamaze kwizera gukina iri rushanwa izakira, iyoboye itsinda F n’amanota 10 mbere y’uko yakirwa na Cap-Vert kuri uyu wa Gatanu i Praia.
U Rwanda ni urwa kabiri n’amanota atanu, rurusha inota rimwe Mozambique na Cap-Vert, byombi bizahura hagati yabyo ku munsi wa nyuma w’amatsinda ku wa Kabiri.
Urutonde rw’abakinnyi 23 berekeje muri Cameroun
Abanyezamu
- Kwizera Olivier (Rayon Sports FC)
- Mvuyekure Emery (Tusker FC, Kenya)
- Ndayishimiye Eric (AS Kigali)
Ba myugariro
- Mutsinzi Ange (APR FC)
- Fitina Omborenga (APR FC)
- Nirisarike Salomon (Urartu FC, Armenia)
- Usengimana Faustin (Police FC)
- Rugirayabo Hassan (AS Kigali)
- Rutanga Eric (Police FC)
- Imanishimwe Emmanuel (APR FC)
Abo hagati
- Mukunzi Yannick (Sandvikens IF, Sweden)
- Niyonzima Olivier (APR FC)
- Rubanguka Steven (AE Karaiskakis Artas, Greece)
- Martin Fabrice Twizeyimana (Police FC)
- Manishimwe Djabel (APR FC)
- Niyonzima Haruna (Young SC, Tanzania)
- Ngendahimana Eric (Kiyovu SC)
Ba rutahizamu
- Iradukunda Jean Bertrand (Gasogi United)
- Kagere Meddie (Simba SC)
- Nshuti Dominique Savio (Police FC)
- Sugira Ernest (Rayon Sports FC)
- Byiringiro Lague (APR FC)
- Usengimana Danny (APR FC)
@igicumbinews.co.rw