AMAFOTO: Amavubi yerekeje muri Cameroun

Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yerekeje muri Cameroun gukina irushanwa rya CHAN 2020 kuri uyu wa Gatatu, iseruka yambaye imyambaro ya Made in Rwanda itakishije imirimbo gakondo izwi nk’imigongo.

Itsinda ry’Amavubi rigizwe n’abantu 53 barimo abakinnyi 30, ryahagurutse ku kibuga cy’indege cya Kigali saa Mbiri za mu gitondo n’indege ya RwandAir. Bgiye gukina Shampiyona Nyafurika ihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2020) izaba guhera ku wa 16 Mutarama kugeza tariki ya 7 Gashyantare 2021.

Muri iri rushanwa ryagombaga kuba muri Mata 2020, rigasubikwa kubera icyorezo cya COVID-19, u Rwanda ruri mu itsinda C hamwe na Uganda, Togo na Maroc ifite igikombe giheruka.

U Rwanda rwakiriye CHAN 2016, rugiye gukina iri rushanwa ku nshuro ya gatatu yikurikiranya n’iya kane muri rusange nyuma yo kwitabira CHAN 2011 yabereye muri Sudani. Inshuro ebyiri gusa (2009 na 2014) nizo u Rwanda rutitabiriyemo iri rushanwa.

Umukino warwo wa mbere uzaba kuwa 18 Mutarama, ruhura na Uganda kuri Stade de la Réunification y’i Douala mu gihe kuwa 22 Mutarama ruzakina na Maroc kuri icyo kibuga mbere yo guhura na Togo kuwa 26 Mutarama kuri Stade de Limbé/Buea.

Ubwo basurwaga na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, abakinnyi b’Amavubi bayobowe na Tuyisenge Jacques, bavuze ko bihaye intego yo kugera ku mukino wa nyuma ndetse bakegukana iri rushanwa.

Abakinnyi 30 b’ u Rwanda batoranyijwe n’umutoza Mashami Vincent bazakina CHAN 2020:

Abanyezamu: Kimenyi Yves (Kiyovu Sports), Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ (AS Kigali), Kwizera Olivier (Rayon Sports) na Rwabugiri Umar (APR FC).

Ba myugariro: Manzi Thierry (APR FC), Mutsinzi Ange (APR FC), Rugwiro Hervé (Rayon Sports), Nsabimana Aimable (Police FC), Fitina Omborenga (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Rutanga Eric (Police FC), Niyomugabo Claude (APR FC) na Usengimana Faustin (Police FC) na Bayisenge Emery (AS Kigali).

Abakina hagati: Niyonzima Olivier ‘Seif’ (APR FC), Ngendahimana Eric (Kiyovu Sports), Twizeyimana Martin Fabrice (Police FC), Nsabimana Eric (AS Kigali), Ruboneka Jean Bosco (APR FC), Manishimwe Djabel (APR FC), Nshuti Dominique Savio (Police FC) na Kalisa Rachid (AS Kigali).

Ba rutahizamu: Byiringiro Lague (APR FC), Sugira Ernest (Rayon Sports), Usengimana Danny (APR FC), Iradukunda Bertrand (Gasogi United), Iyabivuze Osée (Police FC), Mico Justin (Police FC), Tuyisenge Jacques (APR FC)na Hakizimana Muhadjiri (AS Kigali).

 

Amafoto yafashe ifoto rusange mu mwambaro wa Made in Rwanda yaserukanye muri Cameroun

 

Nizeyimana Felix uyobora Komisiyo y’Umutekano mui FERWAFA

 

Rutanga, Nizeyimana, Nsabimana, Dr Rutamu, Manzi, Samuel na Rujugiro bifotoza

 

Dr Rutamu Patrick na Manzi Thierry

 

Ngendahimana Eric, Twzeyimana Martin Fabrice, Niyomugabo na Iyabivuze

 

Higiro Thomas utoza abanyezamu n’umutoza mukuru Mashami Vincent

 

Bayisenge Emery yifotoje afashe igikapu mu ntoki nk’uri ku rugendo

 

Kapiteni w’Amavubi, Tuyisenge Jacques, yifotozanya na Munyaneza Jacques ‘Rujugiro’ ushinzwe ibikoresho

 

Abakinnyi b’Amavubi barimo Usengimana Danny, Nsabimana Aimable, Byiringiro Lague, Nshuti Savio Dominique, Ngendahimana na Mico Justin

 

Rutanga Eric, Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ na Manzi Thierry

 

Nsabimana Eric, Sugira Ernest, Hakizimana Muhadjiri na Rugwiro Herve

 

Hakizimana Muhadjiri yifotozanya na Rugwiro

 

Sugira, Rwabugiri, Mutsinzi, Omborenga na Bayisenge Emery

 

Sugira Ernest yifotozanya igikapu

 

Higiro Thomas utoza abanyezamu b’Amavubi

 

Umutoza Mashami Vincent yifotozanya na Tuyisenge Jacques

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Umutoza wungirije Kirasa Alain yifotozanya na Mutsinzi Ange

 

 

Ruboneka Jean Bosco, Mutsinzi Ange na Iyabivuze

 

Iyabivuze Osée agiye gukina CHAN ku nshuro ya mbere

 

Ifoto Amavubi yifotoreje kuri La Palisse i Nyamata, aho yari amaze iminsi mu mwiherero
PHOTO: IGIHE