AMAFOTO: APR FC yanganyije na AS Kigali

Igitego cya Aboubakar Lawal wa AS Kigali na Byiringiro Lague wa APR FC bifashije amakipe yombi kunganya mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona, umutoza Adil yuzuza imikino 31 adatsindwa.

Wari umukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona mu cyiciro cy’amakipe ahatanira igikombe cya shampiyona umwaka wa 2021.

Amakipe yombi yagiye gukina nyuma y’uko yari yatsinze umukino w’umunsi wa mbere, AS Kigali yatsinze Rayon Sports 3-1, APR FC yari yatsinze Espoir FC 1-0.

Mu mikino 6 iheruka guhuza aya makipe muri shampiyona, AS Kigali yatsinzemo umukino umwe mu gihe APR FC yatsinzemo 2 banganya 3.

Uretse umukino wabaye tariki ya 4 Mutarama 2020 banganyije 0-0, indi mikino yose 5 yagiye ibonekamo ibitego.

AS Kigali yagiye gukina uyu mukino ifite abakinnyi benshi bavuye muri APR FC nka bakina Bakame, Muhadjiri, Zidane, Emery Bayisenge, Ntamuhanga Tumaini Tity na Benedata Janvier.

APR FC yo yari ifite umukinnyi umwe wavuye muri iyi kipe ari we Niyomugabo Claude akaba yari yanabanje ku ntebe y’abasimbura.

Wari umukino wa 31 umutoza Adil Erradi yari agiye gutoza muri shampiyona aho muri 30 yakinnye nta n’umwe yigeze atsindwa.

AS Kigali yatangiye ubona ari yo iyoboye umukino ariko na APR FC yahise yinjira mu mukino ndetse irusha AS Kigali.

Amahirwe ya mbere muri uyu mukino yabonetse ku munota wa 5 ku ishoti Jacques Tuyisenge yateye ariko Emery Bayisenge aritambaka awohereza muri koruneri.

APR FC yongeye kubona amahirwe ku munota wa 13 ku mupira mwiza Djabel yacomekeye Djuma akawufungira hagati ya Emery na Karera ariko ateye mu izamu unyura hanze yaryo.

Ku munota wa 17, Kwizera Pierrot yagerageje ishoti rikomeye nko muri metero 35 ariko Thierry aritambaka umupira ujya muri koruneri itagize icyo itanga.

Kuva ku munota wa 20, AS Kigali yagarutse mu mukino yongera kubonana itangira gusatira.

Ku munota wa 22, Djabel yabonye amahirwe ariko umupira unyura hanze y’izamu.

APR FC yongeye gusatira ku munota wa 26, Imanishimwe Emmanuel atera ishoti rikomeye yatereye mu rubuga rw’amahina ariko umunyezamu Bakame awukuramo maze Emery Bayisenge ahita awukura imbere y’izamu.

AS Kigali itari yageze imbere y’izamu rya APR FC, ku munota wa 32 yabonye igitego cya mbere gitsinzwe na Aboubakar Lawal ku mupira wari urenguwe na Muhadjiri maze Lawal acenga ubwugarizi bwose new APR FC ahita ashyira mu rushundura.

Kuva kuri uyu munota APR FC yongeye gusatira maze ku munota wa 37 Ruboneka ahindura umupira mwiza imbere y’izamu Jacques Tuyisenge ashyiho umutwe ariko Bakame arawufata.

Ku munota wa 41 AS Kigali yakoze impinduka zitateguwe Benedata Janvier wagize ikibazo cy’imvune yasimbuwe na kapiteni w’iyi kipe Tity.

APR FC yaje kwishyura iki gitego ku munota wa 45 gitsinzwe na Byiringiro Lague ku munota wa 45 ku mupira mwiza yari ahawe na Mangwende. Igice cya mbere cyarangiye ari 1-1.

APR FC yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka havamo Djuma hajyamo Bizimana Yannick.

Ku munota wa 49 Emery Bayisenge yateye kufura ku ikosa ryari rikorewe Muhadjiri ariko umunyezamu Pierre arawufata.

Muri iki gice cya kabiri APR FC yasatiriye ibona amahirwe ku munota wa 58 umupira Omborenga yahinduye ariko Djabel yashyiraho umupira uca hanze y’izamu.

Ku munota wa 65 Muhadjiri yagerageje ishoti rikomeye ariko umunyezamu Pierre arawufata.

Kuri uyu munota Lague yazamukanye umupira yinjira mu bwugarizi bwa AS Kigali ariko baramuzibira.

Ku munota wa 66, Lague na Jacques bavuye mu kibuga hinjiramo Danny na Niyomugabo Claude.

Ku munota wa 68, hatanzwe ikarita ya mbere y’umuhondo yahawe Tchabalala ku ikosa yakoreye Omborenga, batanze kufura ariko Bakame ayijuramo.

Ku munota wa 71 Emery Bayisenge nawe yahawe ikarita y’umuhondo ku ikosa yakoreye Bizimana Yannick.

Ku munota wa 74, AS Kigali yakoze impinduka havamo Lawal hinjiramo Biramahire Abeddy.

Ku munota wa 77 na Rugirayabo Hassan wa AS Kigali yahawe ikarita y’umuhondo ku ikosa yakoreye Bizimana Yannick.

Ku munota wa 83, rutahizamu wa APR FC, Bizimana Yannick yabonye nawe ikarita y’umuhondo nyuma yo kuziribira umunyezamu Bakame gutera umupira.

Mu minota ya nyuma APR FC yasatiriye ariko kubona igitego cy’intsinzi biranga umukino urangira ari 1-1.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi

AS Kigali: Ndayishimiye Eric Bakame, Rugirayabo Hassan, Ishimwe Christian, Emery Bayisenge, Karera Hassan, Nsabimana Eric Zidane, Kwizera Pierrot, Benedata Janvier, Aboubakar Lawal, Hakizimana Muhadjiri na Shabani Hussein Tchabalala

APR FC: Ishimwe Pierre, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Mutsinzi Ange Jimmy, Manzi Thierry, Niyonzima Olivier Seif, Ruboneka Bosco, Byiringiro Lague, Manisimwe Djabel, Jacques Tuyisenge na Djuma Nizeyimana

11 ba AS Kigali babanjemo

11 ba APR FC babanjemo

Ba kapiteni, abasifuzi na komiseri mbere y’umukino

Thierry ahanganyiye umupira na Tchabalala

Ishimwe Christian wa AS Kigali yitegura gutera umupira

Omborenga Fitina yari afite inshingano zo gucunga Lawal

Ange agenzura umupira akwepa Muhadjiri

Tchabalala yirukansa Manzi Thierry kapiteni wa APR FC

Lawal yishimira igitego cye

Muhadjiri yafataga umupira bakamuviraho inda imwe

Muhadjiri yazonze APR FC

Ange yitwaye neza mu Bwugarizi bwa APR FC

Muhadjiri Hakizimana n’umupira

@igicumbinews.co.rw