AMAFOTO: AS Kigali yerekeje muri Tunisia

AS Kigali yahagurutse mu Rwanda mu ijoro ryakeye yerekeza i Tunis muri Tunisia, aho igiye gukina umukino ubanza w’ijonjora rya gatatu rya CAF Confederation Cup izahuramo na CS Sfaxien ku wa Gatandatu.

Iyi kipe rukumbi isigaye ihagarariye u Rwanda mu mikino Nyafurika y’amakipe, yahagurutse ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali i Kanombe saa saba z’ijoro.

Abakinnyi n’abatoza ba AS Kigali baserukanye umwambaro usa, aho bari bambaye amapantaro y’umukara, imipira ya orange n’amakote maremare y’umukara ubusanzwe amenyerewe mu gihe cy’ubukonje.

AS Kigali yajyanye na Turkish Airlines, irabanza kunyura muri Turikiya mbere yo gufata urundi rugendo rugana muri Tunisia, aho izakinira na CS Sfaxien ku wa Gatandatu tariki ya 13 Gashyantare 2021.

Mu bakinnyi yahagurukanye harimo Hakizimana Muhadjiri, Nsabimana Eric ‘Zidane’, Ndayishimiye Eric ‘Bakame’, Kalisa Rachid na Bayisenge Emery bakoranye n’abandi imyitozo ya nyuma ku wa Mbere kuri Stade Amahoro nyuma yo kuva mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yakinnye CHAN 2020 muri Cameroun. Karera Hassan umaze iminsi afite imvune ntiyajyanye n’abandi.

CS Sfaxien izahura na AS Kigali imaze iminsi yitwara neza, aho iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 24 mu mikino 11 imaze gukina muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Tunisia, irushwa amanota arindwi na ES Tunis ya mbere, yo imaze gukina imikino 12.

Iyi kipe yo muri Tunisia ni yo imaze kwegukana CAF Confederation Cup inshuro nyinshi, eshatu, ariko igikombe cya cyuma iheruka ni icyo mu 2013. Yisanze muri CAF Confederation nyuma yo gusezererwa na MC Alger muri Champions League.

AS Kigali yageze mu ijonjora rya gatatu rya CAF Confederation Cup isezereye Orapa United yo muri Botswana na KCCA yo muri Uganda.

Abakinnyi 20 umutoza Nshimiyimana Eric yahagurukanye:

Nsabimana Eric, Ntamuhanga Tumaine, Kalisa Rachid, Shaban Hussein Tchabalala, Hakizimana Muhadjiri, Aboubakar Lawal, Benedata Janvier, Bishira Latif, Kwizera Pierrot, Ortomal Alex, Rurangwa Mossi, Kayitaba Bosco, Ndayishimiye Eric, Ndekwe Félix, Sudi Abdallah, Bate Shamiru, Hassan Rugirayabo, Ishimwe Christian, Ahoyikuye Jean Paul na Bayisenge Emery.

 

AS Kigali yerekeje muri Tunisia mu ijoro ryakeye

 

Abakinnyi ba AS Kigali bagiye bambaye amakote amenyerewe mu gihe cy’ubukonje

 

Bayisenge Emery ni umwe mu bakinnyi batanu ba AS Kigali bari muri CHAN 2020 yabereye muri Cameroun

 

Perezida wa AS Kigali, Shema Fabrice (iburyo) n’Umunyamabanga Mukuru wayo, Gasana Francis (ibumoso) bajyanye n’ikipe

 

AS Kigali yakoreye imyitozo ya nyuma kuri Stade Amahoro ku wa Mbere, mbere yo kwerekeza muri Tunisia

 

Nsabimana Eric ‘Zidane’ (iburyo) na Orotomal Alex mu myitozo yo ku wa Mbere

 

Ndekwe Felix ahanganiye umupira na Bayisenge Emery

 

Kalisa Rachid atwara umupira Ntamuhanga Tumaini bakinana mu kibuga hagati

@igicumbinews.co.rw