AMAFOTO: Diamond na Zari bajyanye kureba umupira kuri Stade

Nubwo batandukanye nabi,Zari n’uwari umugabo we Diamond Platnumz bongeye guhurira mu gihugu cya Tanzania ndetse kuwa Gatandatu barebanye umukino wo muri shampiyona y’iki gihugu aho Simba SC bafana yari yahuye na Yanga Africans.

Kuwa Kane w’icyumweru gishize nibwo Zari The Boss uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga yazanye abana babiri yabyaranye na Diamond ngo basure se ndetse uyu muhanzi ukomeye muri Afurika abakira neza.

Diamond yatembereje aba bana inzu y’akataraboneka yubatse ndetse amafoto amaze iminsi asohoka yagaragaje ko bari mu bihe byiza.

Kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize, aba bose bagiye kureba umukino wa Simba SC umuhanzi Diamond afana bambaye umwambaro w’umutuku wayo gusa ntibatahanye intsinzi.

Uyu mukino warangiye ari 1-1, igitego cya Yanga cyatsinzwe na Michael Sarpong kuri penaliti ku munota wa 31 ku ikosa Onyango yari akoreye kuri Kisinda. Joash Onyango yaje kwishyura iki gitego n’umutwe ku munota wa 85 ku mupira wari uvuye kuri koruneri.

Diamond yakundanye na Zari baza kubana badasezeranye ari nabwo babyaranye abana babiri barimo uwitwa Tiffah na Dylan.Baje gutandukana nabi muri 2018.

Ku rundi ruhande umuhanzi Harmonize ufana ikipe ya Yanga wasusukurkije abantu kuri Siku ya Wananchi,yaje gushyigikira ikipe ye.








@igicumbinews.co.rw