AMAFOTO: Hakozwe umukwabu muri Kigali abantu 129 bafatirwa mu tubari no muri sauna

Mu bikorwa bihoraho byo gukurikirana uko iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kurwanya Coronavirus rishyirwa mu bikorwa, Polisi y’Igihugu yafatiye mu cyuho abaturage 129 bo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali bari mu tubari no muri sauna massage barenze ku mabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.

 

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Gashyantare 2021 ni bwo Polisi y’u Rwanda yafashe aba bantu nyuma yo guhabwa amakuru ko bari mu bikorwa bitemewe bishobora no kuba intandaro y’ikwirakwira rya COVID-19.

Muri uyu mukwabo, Polisi yafashe abantu 56 banywaga inzoga mu tubari dutatu duherereye mu Murenge wa Gatsata; 47 bafatiwe mu kabari gato kazwi nko kwa Mama BCR gaherereye Nyabugogo mu Murenge wa Kimisagara bari kunywa inzoga bacucitse.

Aba biyongeraho abaturage 10 basanzwe i Kagugu mu Karere ka Gasabo bari mu nzu icumbikira abagenzi (maison de passage) bari mu birori bya ‘Baby shower’.

Polisi yasoreje umukwabu i Kanombe mu Karere ka Kicukiro mu nyubako ikorerwamo sauna na massage yitwa Glads Apartment, aho yafashe abantu 16 bituma umubare w’abafashwe bose uba 129.

Gasana Henriette uyobora Glads Apartment yafatiwemo abantu 12 bari muri sauna yemereye itangazamakuru ko bazi ko COVID-19 ihari ndetse barenze ku mabwiriza yo kuyirinda.

Ati “Abayobozi babishinzwe basanze abantu 12 bari muri sauna. Turabyemera ko ari amakosa, nta kundi twabitekereje ahubwo ni uko gusa umuntu aremwe mu makosa ariko turabizi ko icyorezo gihari kandi tugomba kucyirinda.”

Yongeyeho ko sauna yabo idakora buri munsi ahubwo biterwa n’abakiliya babonye.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera, we yabwiye itangazamakuru ko hashize amezi 11, Abanyarwanda bakangurirwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo cyugarije u Rwanda ku buryo nta n’umwe ukwiye kuyarengaho.

Yagize ati “Amezi 11 tumaze muri iki kibazo abantu barabwiwe, abantu barigishijwe bamwe barafashwe barahanwa. Ubutumwa tubaha rero ni uko bakwiye kubahiriza amabwiriza 100%, ntibagomba gufungura serivisi cyangwa no gufata izitemewe nk’izo gufungura utubari cyangwa no kujya muri sauna. Barabizi ko bibujijwe.”

Yongeyeho ko abantu bakwiye kumenya ko abazajya barenga kuri ayo mabwiriza yo kwirinda COVID-19 bazajya bakomeza gufatwa bakanabihanirwa.

Abaturage bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 bose bajyanywe kuri Stade Amahoro i Remera, baganirizwa ku bubi bw’iki cyorezo ndetse banacibwa amande.

Gatsata ni kamwe mu gace kafatiwemo abantu benshi bari kunywa inzoga mu kabari

Muri Glads Apartment hafatiwe abantu 12 bari muri sauna

Aba bakobwa bari mu bafatiwe mu cyuho bari kunywera inzoga mu tubari

Aba ni bamwe mu bafatiwe kwa Mama BCR Nyabugogo

Bamwe mu bafatiwe mu kabari ko mu Gatsata bari kunywa inzoga

Hari n’abafatiwe mu kabari kitwa Kilimangaro gaherereye mu Gatsata

Nyabugogo ahitwa kwa Mama BCR hafatiwe abantu bagera kuri 48 bari kunywa inzoga bacucitse

Polisi yavumbuye amayeri y’abatumiza ibiryo byo kujijisha kugira ngo binywere inzoga

Umuyobozi wa Glads Apartment Henriette Gasana yafatiwemo abantu 12 bari muri sauna yasabye imbabazi

Bamwe mu bafatiwe mu Kabari kitwa Hospitality Shukuru kari mu Gatsata
@igicumbinews.co.rw