AMAFOTO: Karasira Clarisse yasezeranye imbere y’amategeko

Umuhanzikazi uririmba mu njyana gakondo Clarisse Karasira yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Ifashabayo Sylivain Dejoie.

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa 18 Gashyantare 2021, witabirwa n’abantu bake mu rwego rwo gukurikiza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Clarisse Karasira n’umukunzi we basezeraniye mu Murenge wa Rusororo ari naho batuye.

Dejoie ugiye kurongora Umukobwa w’Imana n’Igihugu asanzwe anamufasha gukurikirana ibijyanye n’umuziki we biciye muri kompanyi ya Clarisse Karasira Ltd.

Tariki ya 08 Mutarama 2021, nibwo Clarisse Karasira yatunguwe n’uyu musore amwambika impeta amusaba ko yakwemera kuzamubera umufasha nyuma y’imyaka ibiri bamaze bakundana.

@igicumbinews.co.rw