AMAFOTO: Kera kabaye Rayon Sports yabonye ibiro byo gukoreramo

Ikipe ya Rayon Sports‬ imaze igihe ikorera mu kirere yamaze kubona ibiro bishya ku Kimihurura ku muhanda KG 676 St 45 aho izajya ikorera imishinga yose ijyanye n’ikipe.
Mu minsi ishize nibwo Murenzi yavuze ko we na bagenzi be bari kuyoborana inzibacyuho bari gushaka ibiro bya Rayon Sports ndetse bamaze ko bamaze kuvugana n’abafite ibikombe by’ikipe kuba babizanye ku buryo nibafunguro ibi biro bazahita babishyiramo.

Ati “Turashaka ko ikipe iba ifite ibiro, bizwi ngo ikipe ibarizwa aha. Turi kuhashaka kandi twakoze budget.Twavuganye n’abayobozi Rayon Sports yatwaye ibikombe bayoboye kandi bemeye kubizana.”

Murenzi yavuze ko iyi nzu izajya inacururizwamo ibikoresho by’ikipe ndetse ushaka serivisi y’ikipe wese niho azajya ayikura.

Umuyobozi wa RGB,Dr Usta Kayitesi yavuze ko bitangaje kuba ikipe nka Rayon Sports imaze imyaka isaga 50 nta biro igira ndetse ngo yatwaye ibikombe bisaga 20 ariko babonye 2 mu igenzura ryakozwe aho ibindi byaburiwe irengero.

Yavuze kandi ko Rayon Sports yari ifite amazina abiri, ifite ibyicaro bine ndetse n’ibirangantego birenze kimwe kandi byose bikaba byaragiye bitangazwa ko byemewe n’amategeko aho byagiye bihinduka bitewe n’umuyobozi uyiyoboye.

RGB ivuga ko Rayon Sports kuri ubu ifite amadeni arenga miliyoni 800 arimo miliyoni 200 zaje ku ngoma ya Munyakazi Sadate aho kuri compte zose za Rayon Sports zose hariho ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda. RGB ariko ikaba ivuga ko ubwo Sadate Munyakazi yatorwaga kuri compte za Rayon Sports na bwo hariho ibihumbi 10 by’amafaranga y’u Rwanda.

Mu minsi 30 komite ya Murenzi Abdallah nka Perezida, Twagirayezu Thaddée na Me Nyirihirwe Hilaire yahawe,imaze gukora byinshi birimo no gushaka amafaranga yo kubaka ikipe.






@igicumbinews.co.rw