AMAFOTO: Ku nshuro ya mbere Kabuga Félicien yagaragaye mu rukiko i La Haye

Ku nshuro ya mbere, Kabuga Félicien ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yagejejwe mu rukiko i La Haye mu Buholandi, aho yatangiye kuburanishwa n’Urugereko rwa Mbere rw’Iremezo rugizwe n’Abacamanza Iain Bonomy, Graciela Susana Gatti Santana na Elizabeth Ibanda-Nahamya.

Kabuga akurikiranyweho ibyaha birindwi bya Jenoside yashinjwaga n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) kuva mu mwaka wa 1997, birimo ubufatanyacyaha muri Jenoside, gushishikariza mu buryo butaziguye no gukangurira rubanda gukora Jenoside, gushaka gukora Jenoside, umugambi wo gukora Jenoside, gutoteza no gutsemba, byose bifitanye isano n’ibyaha byakozwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Akurikiranyweho kandi ubwumvikane bugamije gukora Jenoside, n’itsembatsemba n’itoteza nk’ibyaha byibasiye inyokomuntu, byakozwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994.

Kabuga yafatiwe mu Bufaransa tariki ya 16 Gicurasi 2020 ari na ho yamaze amezi atanu afungiwe. Muri Kamena Urukiko rw’Ubujurire rwemeje ko agomba gushyikirizwa Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) kugira ngo abe ari rwo rumuburanisha nk’uko inyandiko zashyiriweho kumuta muri yombi zibiteganya.

Kabuga Félicien yari umwe mu bantu bashakishwa cyane ku Isi akurikiranyweho uruhare rukomeye yagize mu gutera inkunga abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi muu Rwanda mu 1994.

Kabuge Felicien wavukiye mu cyahoze ari Serire Gatenga, Segiteri Mukarange, Komini ya Mukarange muri Perefegitura ya Byumba mu mwaka wa 1935, ni umwe muri ba ruharwa 14 ubutabera mpuzamahanga bwari bwashyiriyeho intego ya miriyoni 5 z’amadorari y’Amerika ku muntu uzabasha gutanga amakuru.

 

Kabuga Félicien yagaragaye bwa mbere mu rukiko rw’i La Haye mu Buholandi

 

Kabuga aregwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

 

 

@igicumbinews.co.rw

About The Author