AMAFOTO: Maroc yegukanye CHAN 2020

Ikipe y’Igihugu ya Maroc yanditse amateka mashya yo kwegukana Shampiyona Nyafurika ihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo inshuro ebyiri zikurikiranya, ni nyuma y’uko yatsinze iya Mali ibitego 2-0 muri CHAN 2020 yari imaze ibyumweru bitatu ibera muri Cameroun.

Uyu mukino wa nyuma wabereye kuri Stade Ahmadou Ahidjo y’i Yaoundé, wayobowe n’Umunya-Kenya Peter Waweru Kamaku ufite Impamyabumenyi y’Ikirenga (Doctorat) ndetse akaba asanzwe ari n’umwarimu w’Imibare muri kaminuza.

Wabanjirijwe n’ibirori by’akataraboneka byo gusoza irushanwa, byarimo imbyino zitandukanye zigaragaza imico Nyafurika itandukanye ndetse n’indirimbo z’abahanzi Nabila na Maahlox mu gihe umunyabigwi Rigobert Song ari we wazanye igikombe cyakiniwe ku kibuga.

Maroc ni yo yabonye uburyo bwa mbere bugana ku izamu ku mupira w’umuterekano watewe na Abdelmounaim Boutouil, Ayoub El Kaabi ashyizeho umutwe uca ku ruhande.

Nyuma y’iminota ibiri, Maroc yabonye undi mupira w’umuterekano watewe uhererekanyijwe, Soufiane Rahimi awuteye mu izamu, ukurwamo na Djigui Diarra mbere y’uko ukurwa ahagana ku murongo na Sadio Kanouté wawurengeje.

Moussa Koné yakabaye yafunguye amazamu ku mupira yacomekewe avuye hagati y’abakinnyi ba Maroc, ariko umunyezamu Anas Zniti abyitwaramo neza mu gihe kandi Mali yabonye uburyo bw’ishoti ryatewe na Demba Diallo, rijya hejuru y’izamu.

Mu minota ya mbere y’igice cya kabiri, Maroc yahushije uburyo bwiza ku mupira wahinduwe na Wail Sadaoui, El Kaabi ananirwa kuwutsinda mu gihe aba barabu bibwiraga ko bahabwa penaliti ku ikosa Isiaka Samake yakoreye kuri Rahimi, ikoranabuhanga ryifashishwa mu misifurire rya VAR, rigaragaza ko uyu munya-Mali yateye umupira mbere.

Mali na yo yabonye uburyo bwiza ku mupira w’umuterekano washyizweho umutwe na Sadio Kanouté, uca ku ruhande gato rw’izamu mu gihe Moussa Koné yananiwe gutsinda ku buryo bwakuwemo n’umunyezamu Anas Zniti.

Ahagana ku munota wa 70, ni bwo Maroc yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Soufiane Bouftini n’umutwe ku mupira wari uvuye muri koruneri yatewe na Omar Namsaoui ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo.

Nyuma y’iminota 10, Maroc yongeye kubona koruneri yatewe na Wail Sadaoui, umupira usanga Mohamed Ali Bemammer wakinishije umutwe mbere y’uko ugera kuri Ayoub El Kaabi na we watsindishije umutwe, yongera icyizere cyo gutwara igikombe.

Mu minota ya nyuma, Isiaka Samake yahawe ikarita ya kabiri y’umuhondo ku ruhande rwa Mali nyuma yo gukandagira Mohamed Ali Bemammer wari wabanje guhabwa ikarita y’umuhondo, ariko nyuma y’uko Peter Waweru arebye kuri VAR, ayikuraho, ayiha Samake wamukandagiye.

Gutsinda uyu mukino byatumye Maroc yegukana CHAN 2020, iba igihugu cya mbere gitwaye iri rushanwa inshuro ebyiri zikurikiranya, ni nyuma y’uko cyatwaye irya 2018 cyari cyakiriye.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na yo yatwaye iri rushanwa inshuro ebyiri; mu 2009 na 2016 mu gihe mu nshuro esheshatu rimaze kuba, ari ubwa kabiri Mali itsindiwe ku mukino wa nyuma, ikaba yabiherukaga mu myaka itanu ishize.

Umwanya wa gatatu wakiniwe ku wa Gatandatu kuri Stade de la Réunification y’i Douala, wegukanywe na Guinea yatsinze Cameroun ibitego 2-0.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

Mali: Djigui Diarra (c), Yacouba Doumbia, Siaka Bagayoko, Issaka Samake, Makan Samabali, Sadio Kanouté, Moussa Koné, Moussa Ballo, Barou Sanogo, Moussa Kyabou na Demba Diallo.

Mali: Anas Zniti, Yahya Jabrane, Mohamed Ali Bemammer, Ayoub El Kaabi (c), Hamza El Moussaoui, Soufiane Bouftini, Abdelilah Hafidi, Soufiane Rahimi, Omar Namsaoui, Abdelmounaim Boutouil na Wail Sadaoui.

 

Kuri Stade Ahmadou Ahidjo y’i Yaoundé, habanje kubera ibirori byo gusoza irushanwa

 

Abahanzi Nabila na Maahlox basusurukije abarebye uyu mukino wa nyuma

 

Umuhanzikazi Nabila ku rubyiniro

 

Maahlox asusurutsa abafana barebye umukino wa nyuma

 

 

Habaye imyiyereko itandukanye irimo imbyino zigaragaza imico Nyafurika itandukanye

 

 

 

Soufiane Rahimi atera umupira ari imbere ya Isiaka Samake

 

Hamza El Moussaoui ashoreye umupira ubwo yari asatiriwe na Demba Diallo

 

 

Soufiane Rahimi yasoje CHAN 2020 ayoboye abatsinze ibitego byinshi, aho yinjije bitanu

 

 

Amakipe yombi yakinaga igikombe giteretse kuri Stade

 

Soufiane Bouftini atsinda igitego cya mbere cya Maroc

 

 

 

Kapiteni wa Maroc, Ayoub El Kaabi, yasoje CHAN 2020 afite ibitego bitatu, ariko amaze gutsinda ibitego 12 muri iri rushanwa akinnye inshuro ebyiri

 

Ikipe y’Igihugu ya Maroc yishimira CHAN 2020 yegukanye kuri iki Cyumweru

 

Maroc yabaye igihugu cya mbere cyegukanye irushanwa rya CHAN inshuro ebyiri zikurikiranya
@igicumbinews.co.rw

 

About The Author