AMAFOTO: Muri Amerika habaye imyigaragambyo ikaze nyuma y’urupfu rw’umwirabura

Polisi ya Minnesota ivuga ko Floyd w’imyaka 46 wakoraga mu barinda umutekano mu nzu icuruza amafunguro, bamukekagaho gukoresha inyandiko mpimbano.

Ibitangazamakuru hirya no hino ku Isi bigaragaza uyu mugabo yatsindagiwe hasi n’umupolisi w’umuzungu amushinze ivi ku ijosi, undi agataka avuga ko arimo kubura umwuka.

Mu magambo yumvikana George Floyd agira ati “Sinshobora guhumeka, mbabarira ndimo kunanirwa guhumeka.”

Uyu mupolisi akomeza kumuniga ku buryo adaha agaciro ibyo Floyd avuga. Yaje gupfa nyuma yo kujyanwa kwa muganga. Hahise haduka imyigaragambyo ikomeye muri uyu Mujyi, isaba ko abagize uruhare muri uru rupfu bafatwa bagahanwa.

Umuyobozi wa Polisi muri Minessota, Medaria Arradondo, yabwiye itangazamakuru ko aba bapolisi bane bamaze kwirukanwa mu kazi, ndetse Ibiro bishinzwe Ubugenzacyaha, FBI, byatangiye iperereza.

Umuyobozi w’Uyu mujyi, Jacob Frey nawe yemeje ko aba bapolisi birukanwe, avuga ko aricyo cyemezo cyiza cyagombaga gufatwa.

Polisi muri aka gace ivuga ko “Nyuma yo kubona amakuru ko Floyd akoresha impapuro mpimbano, nibwo abapolisi bamukurikiranye, avuye mu modoka yagerageje kurwanya inzego z’umutekano nazo zimushyira hasi, ariko yaje gupfa kubera ibikomere yatewe.”

Polisi ivuga ko uyu mugabo yajyanwe kwa muganga aba ariho agwa nyuma y’igihe gito.

Umuyobozi w’uyu Mujyi yavuze ko “Kuba umwirabura muri Amerika ntibivuze ko ugomba kwicwa, uyu mupolisi ntabwo yagaragaje ubumuntu, mbisabiye imbabazi.”

Joe Biden uzahangana na Perezida Donald Trump mu matora y’umukuru w’igihugu, yavuze ko uyu mugabo agomba guhabwa ubutabera, ashima ko aba bapolisi birukanwe.

Amakuru avuga ko mu mwaka ushize, abantu 1000 aribo bishwe barashwe na Polisi, Abirabura bakaba aribo bicwa ku rwego rwo hejuru.

 

Abantu bahise birara mu mihanda basaba ko Floyd ahabwa ubutabera

 

Imyigaragambyo yahise iba myinshi

 

Nyuma yo kujyanwa kwa muganga, George Floyd yahise apfa

 

Floyd yabwiye uyu mupolisi ko arimo kubura umwuka, amwima amatwi

 

Urupfu rwa George Floyd rwashavuje Abanyamerika benshi

@igicumbinews.co.rw