AMAFOTO: Muri Centrafrica bashyingura bishimye banabyina

Agahugu umuco, akandi uwundi! Muri Centrafrique, nta marira n’agahinda iyo umuntu yapfuye, ahubwo abantu baba babyina ku buryo utabizi wagira ngo bari bishimiye ko umuntu runaka yavuye mu mubiri.

Muri iki gihugu, iyo umuntu yapfuye ntabwo hajya habaho amarira n’imihango yuje agahinda nk’uko ahandi henshi usanga bimeze, ahubwo abantu batwara isanduku irimo umurambo bari kubyina, bacuranga indirimbo zisanzwe z’ibirori, bizihiwe ku kigero cyo hejuru.

Aya mafoto yafatiwe mu Mujyi wa Bangui mu muhanda ugana ahitwa PK 15 aho Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu zashyize ibirindiro mu ishyamba. Agaragaza abantu bavanye umurambo mu bitaro bagiye kuwushyingura.

Bari biganjemo urubyiruko, bose bagenda mu muhanda babyina ku maso bagaragara nk’aho bahimbawe. Mu muco wabo, kujya gushyingura babyina, muri make bishimye ku maso ngo biba bigamije kwirukana imyuka mibi yaturuka kuri uwo muntu uba witabye Imana mu gihe cyose bamuherekesha amarira.

 

Kujya gushyingura babyina ngo biri mu muco w’iki gihugu kuko ngo biba bigamije kwamagana imyuka mibi

 

Aha ni hafi y’ibitaro biri mu Mujyi wa Bangui. Aba bantu biganjemo urubyiruko bari bavuye gufata umurambo, ariko utabizi wagira ngo si ho bavuye

 

Bagendaga mu muhanda babyina, bahimbawe, baseka nta kintu na kimwe kigaragaza ko babuze umuntu
PHOTO: IGIHE
@igicumbinews.co.rw