AMAFOTO: Nyuma y’imyaka 14 Arsenal yastindiye Manchester United ku kibuga cyayo

Igitego kimwe rukumbi cyatsinzwe na Pierre-Emerick Aubameyang kuri penaliti yo mu gice cya kabiri, cyafashije Arsenal gutsindira Manchester United iwayo, kuri Old Trafford, ibintu yaherukaga mu 2006.

Manchester United yari yakiriye uyu mukino wabaye kuri iki Cyumweru, yagowe n’abakinnyi bo hagati ba Arsenal mu gice cya mbere.

Arsenal yakabaye yafunguye amazamu ku buryo bwabonywe na Alexandre Lacazette mu rubuga rw’amahina ariko umupira ukorwaho na Victor Lindelof uhindura icyerekezo cyawo.

Willian Borges da Silva yabonye umupira yateye ukubita umutambiko w’izamu mu gihe Bukayo Saka yagerageje uburyo bubiri, imipira ica hejuru y’izamu rya David De Gea.

Uburyo bumwe bukomeye bwabonetse ku ruhande rwa Manchester United mu gice cya mbere, ni umupira watewe na Mason Greenwood, ukurwamo n’umunyezamu Bernd Leno.

Manchester United yasatiriye Arsenal mu minota ibanza y’igice cya kabiri, ariko nta buryo bukomeye yabonye bwashoboraga kuyihesha kuyobora umukino.

Byasabye gutegereza umunota wa 69 ubwo Arsenal yabonaga penaliti ku ikosa Paul Pogba yakoreye kuri Héctor Bellerín mu rubuga rw’amahina. Pierre-Emerick Aubameyang yatsinze iyi penaliti, ashyira akadomo ku mikino itanu yari amaze atabona izamu.

Manchester United yashobora kwishyura ku ishoti ryatewe na Donny van de Beek rigakora ku kirenge cya Mohamed Elneny, ariko umupira wakubise mu maso h’umunyezamu Bernd Leno ukora ku giti cy’izamu ujya hanze.

Gutsinda uyu mukino byafashije Arsenal kugira amanota 12 ku mwanya wa munani, mu mikino irindwi ya Premier League mu gihe Manchester United iri ku mwanya wa 15 n’amanota arindwi mu mikino itandatu.

Mu yindi mikino yabaye kuri iki Cyumweru, Everton yatakaje umukino wa kabiri wikurikiranya, itsindwa na Newcastle United ibitego 2-1; Aston Villa yatsinzwe na Southampton ibitego 4-3 mu gihe Tottenham Hotspur yatsinze Brighton & Hove Albion ibitego 2-1.

 

Bukayo Saka yahushije uburyo bwiza ku ruhande rwa Arsenal

 

Bellerin atera umupira ubwo yari asatiriwe na Luke Shaw

 

Mason Greenwood yahushije uburyo bwabazwe ku mupira wakuwemo na Bernd Leno mu gice cya mbere

 

Thomas Partey ashoreye umupira ubwo yari asatiriwe na Paul Pogba

 

Hector Bellerin yakiniwe nabi na Paul Pogba mu rubuga rw’amahina, hatangwa penaliti

 

Pogba yicaye hasi nyuma yo gukora ikosa ryavuyemo penaliti

 

Kapiteni wa Arsenal, Pierre-Emerick Aubameyang, atera penaliti yavuyemo igitego cy’ikipe ye

 

Umunyezamu David De Gea yagiye mu ruhande rumwe, Aubameyang yerekeza umupira mu rundi

 

Aubameyang yari amaze imikino itanu adatsinda igitego

 

Umutoza wa Manchester United, Ole Gunnar Solskjaer, yitegereza uko ikipe ye ikina

 

Edinson Cavani yagiye mu kibuga asimbuye, ariko ntacyo yahinduye mu mukino

 

Umutoza wa Arsenal, Mikel Arteta, ashimira abakinnyi be nyuma yo kubona intsinzi y’amateka yakuye kuri Old Trafford