AMAFOTO: Paris Saint Germain yasezereye FC Barcelone muri UEFA Champions League

FC Barcelone yasezerewe na Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa ku giteranyo cy’ibitego 5-2 nyuma yo kunganya 1-1 mu mukino wo kwishyura wa 1/8 cya UEFA Champions League wabereye kuri Parc des Princes kuri uyu wa Gatatu.

 

Wari umukino utandukanye n’uwabanje wabereye muri Espagne, warangiye ikipe y’i Paris itsinze ibitego 4-1. Kuri uyu mugoroba, byagaragaraga ko PSG yahisemo gukinira inyuma, umupira ibonye ikagerageza kuwukoresha byihuse ishaka igitego.

Ntacyo byayifashije cyane mu minota 20 ibanza dore ko Kylian Mbappé yagenderagaho, yacungirwaga hafi na Óscar Mingueza wakoze amakosa abiri akomeye akabona ikarita imwe y’umuhondo ndetse bigatuma asimbuzwa ku munota wa 35, hajyamo Junior Firpo.

Muri iyi minota ibanza, FC Barcelone yakabaye yafunguyemo amazamu, ariko Ousmane Dembélé ntiyabyaza umusaruro uburyo butandukanye yabonye burimo umupira yateye ugakurwamo na Keylor Navas n’uwagiye hejuru ku ruhande.

Si Dembélé gusa kuko na Lionel Messi yateye umupira uteretse ukajya hejuru y’izamu naho Sergiño Dest akabona ishoti yagerageje risubizwa inyuma n’umutambiko w’izamu nyuma yo gukorwaho na Navas.

Paris Saint-Germain yafunguye amazamu ku munota wa 30 kuri penaliti yinjijwe na Kylian Mbappé ubwo Clément Lenglet yari amaze gukorera ikosa kuri Mauro Icardi yakandagiye mu rubuga rw’amahina akurikiye umupira wahinduwe na Layvin Kurzawa.

Lionel Messi yagaruye Barça mu mukino ayishyurira igitego cyo ku munota wa 37 ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina. Gusa, mu minota itatu y’inyongera y’igice cya mbere, Messi yahushije penaliti yakuwemo na Keylor Navas ubwo Kurzawa yari akiniye nabi Antoine Griezmann mu rubuga rw’amahina.

Gukuramo Idrissa Gana Gueye na Julian Draxler hakajyamo Danilo na Angel Di Maria ku munota wa 60, byafashije PSG gusubira mu mukino nubwo nta buryo bugana mu izamu yahise ibona keretse ubwo mu minota ya nyuma ku mupira watewe ku ruhande na Mbappé.

Ku mupira wari uvuye muri koruneri yatewe na Dembélé, ugashyirwaho umutwe na Sergio Busquets, Keylor Navas yarokoye ikipe ye yongera kuwushyira hanze y’ikibuga. Hari mbere y’uko Antoine Griezmann ahusha uburyo bwiza ku mupira yateye hejuru nyuma yo kuwuhabwa ari mu rubuga rw’amahina.

Iminota 90 yarangiye FC Barcelone idashoboye guhindura amateka, irasezererwa. Imibare igaragaza ko nta kipe yakomeje muri European Cup cyangwa Champions League mu mikino yo gukuranamo hakinwa imikino ibiri, kandi yaratsindiwe mu rugo umukino ubanza ku kinyuranyo cy’ibitego bitatu.

Mu wundi mukino wabaye kuri uyu wa Gatatu, Liverpool yasezereye RB Leipzig ku bitego 4-0 mu mikino yombi, ni nyuma yo kuyitsinda 2-0 bya Mohamed Salah na Sadio Mané kuri uyu mugoroba.

Paris Saint-Germain na Liverpool ziyongereye kuri FC Porto na Borussia Dortmund zabonye itike ya ¼ ku wa Kabiri.

Mu cyumweru gitaha ni bwo hazamenyekana andi makipe ane azagera muri ¼ hagati ya Real Madrid vs Atalanta (1-0), Manchester City vs Borussia Moenchengladbach (2-0), Chelsea vs Atlético Madrid (1-0) ndetse na Bayern Munich vs Lazio (4-1).

Kuva mu mwaka w’imikino wa 2003/04 ni bwo UEFA Champions League igiye kugera muri ¼ itarimo Lionel Messi cyangwa Cristiano Ronaldo bafatwa nk’abakinnyi ba mbere ku Isi kugeza ubu.

Kylian Mbappé yatsinze igitego cya Paris Saint-Germain kuri penaliti

Mbappé yishimira igitego cyahesheje PSG kuyobora umukino mu minota 30 ibanza

Lionel Messi yahushije penaliti yari guhesha FC Barcelone gusoza igice cya mbere iyoboye umukino

Presnel Kimpembe na Florenzi bashimira Keylor Navas nyuma yo gukuramo penaliti ya Messi

Óscar Mingueza ahanganiye umupira na Kylian Mbappé

Marco Verratti ahanganiye umupira na Sergio Busquets

Mauro Icardi atwara umupira Frenkie De Jong
@igicumbinews.co.rw