AMAFOTO: Perezida Kagame yifurije abanyarwanda kuzagira Noheli Nziza n’Umwaka mushya muhire

Kuri iki gicamunsi Tariki 24 Ukuboza 2021, Abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, Perezida Kagame yashyizeho amafoto ayaherekesha amagambo yo kwifuriza abanyarwanda Noheli nziza n’umwaka mushya muhire.

Agira ati: “Njye n’umuryango wanjye tubifurije ibiruhuko byiza by’iminsi mikuru isoza umwaka! Njyewe nayitangiye neza…..!! Ndabakunda…”.

Perezida Kagame ashyize hanze ubu butumwa mbere gato y’uko Abanyarwanda b’Abakirisitu barafatanya n’isi yose mu kwizihiza umunsi wa Noheli bibukaho ivuka rya Yesu Kirisitu Tariki ya 25 Ukuboza buri mwaka.

Nkuko bisanzwe bitagenyijwe buri gihe iyo mwaka urangiye hagiye gutangira undi, byitezwe ko umukuru w’Igihugu azageza ijambo ku banyarwanda risoza umwaka rikanawutangiza.

Photo: Paul Kagame/Twitter

@igicumbinews.co.rw

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: