AMAFOTO: Perezida Kagame yageze i Goma

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yakiriye Perezida Paul Kagame wagiriye uruzinduko rw’umunsi umwe muri iki gihugu nyuma y’uko Tshisekedi nawe yari yasuye u Rwanda ku wa Gatanu tariki 25 Kamena 2021.




Abakuru b’ibihugu byombi bongeye guhurira ku mupaka wa La Corniche kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Kamena 2021.

Perezida Kagame akigera ku mupaka yakiriwe na mugenzi we wa Congo, Félix Tshisekedi ku isaha ya Saa Saba n’iminota 15.

Abakuru b’ibihugu byombi bahise binjira mu modoka bajya kuzenguruka umujyi wa Goma bareba bimwe mu bice byangijwe n’ikirunga cya Nyiragongo cyarutse tariki 22 Gicurasi 2021.

Nyuma yo kureba ibyangijwe n’ikirunga mu Mujyi wa Goma, biteganyijwe ko bari bugirane ikiganiro n’abanyamakuru kiza kubera kuri Serena Hotel i Goma nyuma bagirane ibiganiro bigamije gutsura umubano w’ibihugu byombi ndetse binibanda ku kurebera hamwe uko bavugutira umuti ibibazo byatejwe n’iruka ry’ikirunga mu bihugu byombi.




Hitezwe kandi isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye mu ngeri zinyuranye hagati y’ibihugu byombi.

I Goma, iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo ryangije imihanda ireshya na Kilometero 18, inzu 1000 zirasenyuka, imiyoboro y’amazi iracika ku buryo hari baturage bari ahantu byabasaga gukora urugendo rw’ibilometero 20 kugira ngo bagere ku mazi meza.




Ikindi kandi imiyoboro y’amashanyarazi nayo yarangiritse ku buryo ibice bimwe na bimwe bya Goma bicanirwa n’u Rwanda. Mu Mujyi wa Goma, yaba ibitaro, iminara y’itumanaho, hoteli n’ibindi bikoresha umuriro uturuka ku miyoboro yo mu Rwanda muri iki gihe.

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho kuri Igicumbi News Online TV:

Uretse ibikorwa remezo byangijwe, abantu 288.044 bavuye mu byabo, muri bo abarenga ibihumbi 10 bahungira mu Rwanda. Ni mu gihe 32 bahitanywe n’iruka ry’iki kirunga.

 

 

 

@igicumbinews.co.rw