AMAFOTO: Perezida Kagame yasabye abasirikare bakuru b’Igihugu gukomeza gukorana umurava
Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ku wa Gatandatu ubwo yayoboraga Inama Nkuru ya Gisirikare yahuje ba Ofisiye bo mu Ngabo z’u Rwanda, yabereye mu Ishuri rya Gisirikare rya Gako mu Karere ka Bugesera.
Ku wa Gatanu mu masaha ya saa yine nibwo abasirikare bakuru bahagurutse ku cyicaro gikuru cya RDF ku Kimihurura bose bari hamwe mu modoka nini (bus) z’Igisikare cy’u Rwanda, berekeje mu Ishuri rya Gisirikare rya Gako.
Iyi nama yabaye mu gihe u Rwanda kimwe n’ibindi bihugu rwugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus, ndetse yabaye hubahirijwe amabwiriza y’igihugu yo kwirinda iki cyorezo, aho abantu basabwa guhana intera hagati yabo no kwambara udupfukamunwa.
Mu mpanuro Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame yabahaye, yabasabye gukomeza gukorana umurava inshingano zabo bakomeye ku kinyabupfura n’amahame atumye kugeza ubu RDF ari urwego rwiyubashye.
Yasabye kandi gukora cyane kugira ngo umutekano w’igihugu ukomeza usagambe ndetse no kurushaho, bagira n’uruhare mu mpinduka zigamije iterambere ry’imibereho myiza n’ubukungu by’igihugu.
Inama Nkuru ya Gisirikare iteganywa n’amategeko Igisirikare iba buri mwaka igahuza inzego zifata ibyemezo mu gisikare. Yitabirwa na Minisitiri w’Ingabo, Umugaba Mukuru w’Ingabo, Abagaba bakuru, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Umutekano, abayobozi ba za diviziyo, abayobozi b’amashami, abayobozi b’amashuri ya gisirikare n’ibitaro n’abandi basirikare bakuru.
Buri gihe iba mu mezi ya mbere y’umwaka. Iheruka yabaye tariki ya 06 Gashyantare 2019.
AMAFOTO
@igicumbinews.co.rw