AMAFOTO: Perezida Kagame yasuye umudugudu w’icyitegererezo wa Gishuro
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatashye umudugudu w’icyitegererezo wa Gishuro wubatse mu murenge wa Tabagwe, Akarere ka Nyagatare, ahafite amateka akomeye mu rugamba rwo kubohora igihugu kuko ari ho ingabo zahoze ari iza RPA zafashe ubutaka bwa mbere mu Rwanda buzwi nka ‘Gasantimetero’
Uyu mudugudu wubatswe n’Ingabo z’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego za Leta uzacumbikirwamo imiryango 64. Buri muryango wahawe inzu ifite ibyumba bibiri, uruganiriro, ubwogero n’ubwiherero.
Wubatswemo irerero, ivuriro ryo ku rwego rwa Poste de sante, agakiriro n’icyumba mberabyombi.
Uyu ni umudugudu wa gatanu utashywe ku munsi u Rwanda rwizihizaho umunsi wo Kwibohora, nk’ikimenyetso cyo gushyiraho ibikorwa bihindura ubuzima bw’abanyarwanda mu buryo bufatika.
Ubwo yatahaga uyu mudugudu, Perezida wa Repubulika yagize umwanya wo kuwutemberezwa ari nako asobanurirwa ibikorwa bitandukanye biwurimo.
Uyu mudugudo wa Gishuro uje ukurikira indi yatashywe mu myaka ishize irimo uwa Rweru, Horezo, Karama na Shyira.
Mu butumwa Perezida Kagame yageneye abanyarwanda kuri uyu munsi bizihizaho kwibohora ku nshuro ya 26, yavuze ko ibi bikorwa byubatswe byerekana ko nyuma y’ubutegetsi bubi igihugu cyagize, ko ubu abanyarwanda banganya uburenganzira ku gihugu cyabo.
Yagize ati “Uyu munsi twatashye ibikorwa by’amajyambere hirya no hino mu gihugu, ibi bikorwa birageza serivisi ku banyarwanda aho batuye, bigamije kandi kuzamura imibereho ya buri wese no guha agaciro buri muturarwanda. Nyuma y’imyaka myinshi ya politiki mbi y’ubusambo n’urwango, tumaze kongera kubaka igihugu cyacu twese kitari icya bamwe”.
Yakomeje avuga ko ubu u Rwanda ari “igihugu aho buri wese yita ku bandi, ubu abanyarwanda dufite ubwigenge n’ubushobozi bwo gukora no kugera ku byo twifuza nta nkomyi, dufite guverinoma ikora ibishoboka byose igashyiraho uburyo ibi byagerwaho, icya ngombwa ni uko amategeko akurikizwa umutungo w’igihugu nawo ntukoreshwe nabi cyangwa mu nyungu z’abantu bwite”.
Buri muryango watujwe muri uyu mudugudu wahawe inka, hakaba n’umushinga w’ubworozi bw’inkoko bahuriyeho bose.
Uretse uyu mudugudu w’icyitegererezo, muri uyu murenge wa Tabagwe Perezida Kagame yatashye n’ikigo cy’amashuri cya Tabagwe [Mixed Secondary School] n’ikigo nderabuzima cya Tabagwe.
Ahubatswe Gishuro hafite amateka akomeye mu rugamba rwo kubohora igihugu
Muri uyu murenge wa Tabagwe wubatsemo umudugudu wa Gishuro, hafite amateka yihariye kuko ariho hantu hambere ingabo zahoze ari iza RPA zafashe zikinjira mu gihugu zihashinga ibirindiro ari nako zikomeza guhangana n’umwanzi zanga ko azitsimbura.
Aya mateka akomeye yo muri aka gace ni yo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Prof Shyaka Anastase, aheraho avuga ko ari ho hamereye imbuto y’u Rwanda rw’uyu munsi.
Yagize ati “imbuto y’u Rwanda rushya mureba ubu, aha ni ho yamereye, ikindi gikomeye ni naho mu rwego mpuzamahanga hambere hagaragariye ko Inkotanyi ziri mu Rwanda”.
Umuvuguzi w’ingabo z’u Rwanda Lt Col Innocent Munyengango, avuga ko na zimwe mu ndagagaciro bagenderaho uyu munsi baziherewe muri aka gace na Perezida Kagame wari uyoboye ingabo za RPA.
Yagize ati “Gukorera abaturage ntitubikura mu itegeko nshinga gusa tunabikura mu nama zanyu nyinshi (Perezida Paul Kagame) twahawe guhera mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu cyacu, aha hari Mukarange aho mwatubwiriye ko igisirikare ari cyo kizaba umusingi wa mwamba mu iterambere ry’igihugu cyacu”.
Umuvugizi w’ingabo avuga ko muri aka gace ariho ingabo zahoze ari iza RPA zahinduriye imirwanire.
Ati “Afande aha niho mwahinduriye imirwanire ya RPA iva mu bitero shuma yari imazemo iminsi ijya mu buryo bwo kurwana ihamije ibirindiro. Aha niho mwongeye kwerekanira ubushishozi n’ubuhanga bwanyu mwigisha abayobozi kubaka indake, munabashishikariza kujya kubyereka nabo bayoboraga”.
Yakomeje agira ati “Iki cyari ikimenyetso gikomeye cyo kwereka ingabo ko gusubira inyuma ari umuziro kandi ko Inkotanyi zafashe ubutaka bwitwaga santimetero buri mu Rwanda, ibi bikaba ubutumwa bukomeye kuri bose ko Inkotanyi zarutashye”.
Umujyanama wa Perezida Kagame mu bya gisirikare, Gen James Kabarebe, yigeze kubwira urubyiruko ruhagarariye abandi mu ntara y’Iburasirazuba ko nyuma y’aho Perezida Kagame acukuriye indake muri aka gace akigisha n’abasirikare kurwanira mu myobo byatumye bava mu ntambara yo kurwana bagenda batangira gushinga ibirindiro.
@igicumbinews.co.rw