AMAFOTO: Perezida Kagame yayoboye inama y’Abaminisitiri

Ibiro bya Perezida wa Repubulika biratangaza ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Kamena 2020, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri yabereye muri Village Urugwiro.

Perezida Kagame ayoboye Inama y
Perezida Kagame ayoboye Inama y’Abaminisitiri

Ni inama yitezweho imyanzuro itandukanye, by’umwihariko ivuga ku ngamba za Leta zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Inama y’Abaminisitiri iheruka guterana ku wa Kabiri tariki ya 02 Kamena 2020, yari yafatiwemo imyanzuro irimo uwo kwemerera ingendo zihuza Intara n’Umujyi wa Kigali, ndetse n’izo kuri moto kongera gusubukura, uretse mu Turere twa Rusizi na Rubavu.

Nyuma yo kwemerera ingendo gusubukura, imibare y’abanduye Coronavirus yakomeje kuzamuka, cyane cyane mu Karere ka Rusizi, ndetse igice kimwe cy’ako karere kimwe n’aka Rubavu hafashwe umwanzuro w’uko bisubira muri gahunda ya #GumMuRugo.

@igicumbinews.co.rw